Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yasabye abanyeshuri bo mu Agahozo Shalom Youth Village kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’ikigo kibarera.
Izi mpanuro yazitanze ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gushyigikira ibikorwa by’ikigo Agahozo Shalom Youth Village giherereye mu Karere ka Rwamagana, aho kandi yashimiye abafite umutima wo gushyigikira igikorwa nk’iki cyo gufasha urubyiruko.
Iri kusanyamusanzu ribereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ryateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe imisanzu y’abashyigikira ibikorwa bya buri munsi byo muri iki kigo.
Jeannette kagame yashimiye cyane Anne Heyman washinze iki kigo, uherutse kwitaba Imana, gusa yemeza ko ibitekerezo bye byashingiweho mu gushinga iki kigo “Gusana no gukiza isi” ari iby’agaciro kandi bikwiye kubera urugero buri wese cyane cyane abakiri bato.
Madamu wa Perezida wa Repubulika yashimye cyane uburyo iki kigo kiri kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abana no guharura inzira y’ejo hazaza heza, aho ubumenyi bakura muri iki kigo buri gufasha bamwe kujya kwiga muri za kaminuza zikomeye hirya no hino ku isi.
Jeannette Kagame ushimirwa cyane uruhare yagaragaje mu guteza imbere uburezi mu Rwanda, yibukije abanyeshuri bo muri Agahozo Shalom Youth Village ko bakwiye kumenya kubyaza umusaruro amahirwe bahawe, kandi abahanurira inzira yo kuba indashyikirwa muri byose.
Yagize ati “Ndabasaba guharanira kuba umusemburo w’impinduka mu muryango. Amahirwe yose mubona arabasaba kuba indashyikirwa kandi mugaharanira kubyaza umusaruro impano zanyu ku buryo bushoboka bwose, maze mugaharanira kuba aba mbere nk’uko duhora tubibitezeho.”
Abanyeshuri bo muri iki kigo kandi basabwe guharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko bayisanze, ibitekerezo Anne Heyman n’umugabo we Seth Merrin bari bashyize imbere mu gushinga iki kigo cyagaruye icyizere cy’ubuzima mu bana bari baracyambuwe na Jenoside yakorewe abatutsi.
Muri iki gikorwa cy’ikusanyamusanzu, Madamu wa Perezida wa Repubulika yashimiye cyane abikorera ku giti cyabo bagize uruhare mu gutanga ubushobozi bwo gushyigikira aba bana, agaragaza ko mu gihe uyu muco waramba nta mwana wazongera kwihererana ingaruka z’ubupfubyi.
Ati “Turamutse dusigasiye uyu muco, twafatanyiriza hamwe kurinda abana ingaruka mbi z’ubupfubyi.Twasigasira ibigo nk’ibi bifasha urubyiruko rwacu ndetse tukaba twanarema ibindi. Twakwizera rero ko urukundo no kwitabwaho bitazongera kubura.”
Muri iki gikorwa cyo gutangiza ikusanyamusanzu cyitabiriwe n’abantu baturutse mu nzego zitandukanye, hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda yose hamwe abarirwa muri miliyoni 62.
Iki gikorwa kandi cyaranzwe n’imurikabikorwa ryateguwe n’abanyeshuri bo muri iki kigo, aho bagaragaje ibikorwa bitandukanye bakora nyuma y’amasomo asanzwe harimo ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori, itangazamakuru n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO