Madamu Jeannette Kagame asanga gukumira amakimbirane n’’intambara ku mugabane wa Afurika aricyo gisubizo Isi yose ikwiriye guhagurukira kuko intambara ariyo ntandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina , ituma Afurika ikomeza kugira abaturage benshi babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Madame Jeannette Kagame asanga intambara n’amakimbirane bikwiriye gukumirwa kuko aribyo byagiye biba igikoresho mu gukwirakwiza SIDA mu Banyafurikakazi binyuze mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa mu bihe by’imvururu n’intambara,asaba ko Isi yose yafatanya mu gukumira ubwandu bushya.
Asoza ku mugaragaro inama y’iminsi itatu ihuje abashakashatsi ku ndwara ya SIDA, Madame Jeannette Kagame yasabye Isi kugira ubufatanye (solidality) mu gukumira amakimbirane n’intambara za hato na hato kuko ari zo nyirabayazana ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ituma umugabane wa Afurika ugira umubare w’abantu benshi babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Yagize ati: “Intambara, amakimbirane, imibereho mibi n’ubukene n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni byo isi yose ikwiriye gufatanya kurwanya ariko hakibandwa ku gukumira intambara n’amakimbirane, kuko muri zo ariho ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa cyane ndetse bikaba intandaro y’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA ku bagore”.
Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 20 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi, inzego zose z’ubuyobozi zafashe ingamba mu kurwanya no gukumira SIDA ku buryo buri muyobozi wese ingamba zo kurwanya icyorezo cya SIDA azigira ize .
Mu ijambo rye yanagarutse ku ruhare abajyanama b’ubuzima bagira mu guhindura imyumvire y’abaturage bagasobanukirwa SIDA bakanayirinda. Yagize ati: “Mu guhangana n’icyorezo cya Virusi itera SIDA abajyanama b’ubuzima bagira uruhare rufatika mu guhindura imyumvire y’abaturage, ubu mu Rwanda hari abagera ku bihumbi 45,000 kandi uruhare rwabo ruragaragara”.
Inama ihuje abashakashatsi ku cyorezo cya SIDA ifite insanganyamatsiko igira iti: “Dukoreshe ibipimo by’ubushakashatsi dukumira Virusi itera SIDA”. Abitabiriye iyo nama bagendeye ku bushakashatsi bagiye bafata ingamba zifatika zo gukomeza guhashya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA ndetse no kudaha akato ababana n’ubwo bwandu.
























TANGA IGITEKEREZO