00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeannette Kagame yatangije umushinga wa miliyoni 20 $ uzakura abagore miliyoni mu bukene

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 June 2015 saa 10:22
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yatangije umushinga ufite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 14, azifashishwa mu gukura mu bukene abagore nibura miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 1000.

Kuwa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2015, ubwo mu Rwanda hatangizwaga ishami ry’Umuryango “New Faces, New Voices” washinzwe kandi ukaba unayoborwa na Graca Machel, Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko gukura abagore mu bukene, bifitiye igihugu akamaro gakomeye, kuko bamaze kugaragaza byinshi bashoboye gukora.

Yakomeje ashimangira ko kongerera abagore ubushobozi bigomba guhera ku bakobwa nk’uburyo bwo gukumira ubusumbane.

Yagize ati: “Mu gihe abakobwa bamaze kugira uburenganzira ku burezi bw’ ibanze igitahiwe ni ukubafasha gukurikirana ibyo bihitiyemo, ngo bazashobore gukora ibintu bakunda. Ni ngombwa ko abakobwa biga imibare na siyansi, bakabona ubumenyi ngiro kandi ntibatinye kubukoresha, bakihangira imirimo bavamo ba rwiyemezamirimo.”

Madamu Jeannette Kagame na Graca Machel basura bimwe mu bikorwa by'abagore bagerageje kwiteza imbere

Umuryango New Faces, New Voices mu Rwanda uyobowe na Dr.Monique Nsanzabaganwa, ariko Madamu Jeannette kagame akaba umuyobozi w’Icyubahiro.

Nk’uko byatangajwe na Dr.Monique Nsanzabaganwa uhagarariye Umuryango New Faces, New Voices mu Rwanda, akaba na Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda, igihugu kirihuta cyane mu iterambere, ariko haracyari icyuho cyane mu buryo umugore agera kuri serivisi z’imari.

Yagize ati: “Tubona abagore benshi bakiri gukorana n’ibigo by’imari ariko mu buryo butizewe, mu matsinda, ariko biriya bigira aho bigarukira. Nk’iyo ukeneye gukora umushinga munini ntacyo biriya byagufasha.”

Yakomeje agaragaza ko hari hakenewe ingamba zo kugira ngo umubare w’Abanyarwandakazi bakorana na serivisi z’ima mu buryo bufatika, uve kuri 36% benda kungana na ba bandi bakiri mu buryo buciriritse, na bo baze basange abandi ku buryo bagera nibura 90% by’abagore bagera kuri serivisi z’imari nibura muri 2020.

Ibarura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu 2012 ryagaragaje ko abagore 36% ari bo bonyine babasha kugera kuri serivisi z’imari, muri bo, 20% bakorana na banki z’ubucuruzi, 3%bagakorana n’ibigo by’imari biciriritse, mu gihe 19% bo bakorana n’Umurenge SACCO.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abagore 2% ari bo bonyine babasha kubona inguzanyo za Banki z’ubucuruzi, 4% bakabona inguzanyo mu bigo by’imari iciriritse, n’aho 2% bakazibona mu Umurenge SACCO.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages