00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro inzu za Miliyoni 175 zubakiwe incike za Jenoside

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 July 2015 saa 11:18
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro inzu 5 zifite agaciro ka miliyoni 175 z’amafaranga y’u Rwanda, zubatswe muri gahunda ya “Tubarere baratureze”, yo kwita ku ncike za Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yasabye ko gahunda ya “Tubarere baratureze” yasigasirwa, ari na yo mpamvu yagiriye inama abanyamuryango ba AVEGA kwishyira hamwe n’indi miryango ndetse n’urubyiruko.

Ati “Gahunda ya ‘Tubarere baratureze’ mwatangiye ni nziza kandi igomba gukomeza. Niyo mpamvu tubasaba kwishyira hamwe n’abakiri bato, baba abana b’abanyamuryango ba Avega cyangwa se indi miryango y’urubyiruko rwacitse ku icumu nka AERG, GAERG ndetse n’abana b’abaturanyi ; maze aba babyeyi batujwe uyu munsi, aka kanyamuneza bafite, bazagahorane kuko bazaba bafite abana, bababa hafi, babamenya, bakabitaho.”

Madamu Jeannette Kagame ataha ku mugaragaro inzu zubakiwe incike za Jenoside

Yakomeje avuga ko bikwiye ko bazirikana ko iyo babakoreye ibyo, bibarinda kwicuza impamvu barokotse cyangwa se kwibaza impamvu batajyanye n’abandi.

Yongeraho ati “Nagirango kandi mbwire urwo rubyiruko ko aba babyeyi bageze muri iki kigero badasaba byinshi cyane icyangombwa ni ukubereka ko batari bonyine.”

Izo nzu eshanu zubatswe mu Kagali ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza,zikaba zarubatswe muri gahunda ya “Tubarere Baratureze” yashyizweho n’umuryango AVEGA Agahozo, ku bufatanye na GAERG na AERG ndetse na Unity Club, mu rwego rwo kongera guha agaciro, ababyeyi b’incike basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Izo nzu kandi zubatswe ku bufatanye na FARG, n’umutwe w’Inkeragutabara ndetse n’Akarere ka Nyanza, zikaba zirimo ibyumba 20, aho imwe ifite ibyumba bine, ubwogero n’ubwiherero, igikoni, ububiko ndetse n’icyumba cy’umukozi wo kubitaho.

Abubakiwe izi nzu bakaba ari incike z’ababyeyi batoranyijwe na FARG hagendewe ko batagiraga amacumbi.

Madamu Jeannette Kagame aganira n'incike zubakiwe amacumbi

Amafoto: Imbuto Foundation


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages