Jenerali Romeo Dallaire... Aya mazina aramenyerewe cyane mu mateka y’u Rwanda, cyane cyane iyo hasubirwamo amateka y’amasezerano y’Arusha ndetse n’uburyo Umuryango w’Abibumbye wabonye abatutsi bageraniwe n’amakuba adasanzwe aho kubatabara bakurira indege bagataha.
Uyu mugabo kuri ubu usigaye ari Senateri mu gihugu cye cy’ amavuko cya Canada, yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bwo guhagarikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerno y’Arusha mu Rwanda.
Ababikurikiranye mu gihe byabaga, inyandiko ndetse na filimi byakozwe kuri jenoside bivuga ko ubwo yabonaga bikomeye, ndetse amaze gutahura ko Guverinoma yari ho icyo gihe iri gutegura icyo Col Theoneste Bagosora yari yarise ‘Apocalypse’ (imperuka), yasabye ubufasha Umuryango w’Abibumbye ngo umwongerere ubufasha bw’ibikoresho n’abandi basirikare, ariko ubwo jenoside yatangiraga, n’abari bahari baracyuwe asigarana abasirikare bagera kuri 250.
Umuntu avuze ko Romeo Dallaire yabonaga ibyategurwaga n’abari bagize Guverinoma ya Habyarimana ntiyaba yibeshye kuko yari umusirikari kandi akaba yaragendereraga impande zombi zari zihanganye: FPR Inkotanyi na Guverinoma ya Habyarimana.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2014, ubwo yatangaga ikiganiro muri Kaminuza ya Laval mu gikorwa cyo gukusanya inkunga ya fondasiyo ye, yatangaje ko ahamya neza ko indege ya Habyarimana yarashwe n’abahezanguni b’abahutu babaga mu mutwe wari wariyise ‘Escadron de La Mort’.
N’ubundi mu gitabo cye ‘Shake Hands with the Devil’, tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ‘Naramukanije na Shitani’, yari yavuzemo ko indege ya Habyarimana yarashwe n’abahezanguni ba Habyarimana, gusa ntiyabyemezaga neza.
Muri icyo kiganiro Dallaire yasobanuye ko noneho ubu yemeza neza ko ako gatsiko ari ko karashe indege ya Habyarimana. Yagize ati: «Imyaka yose ishize ndetse n’amakuru nagiye negeranya, ubu ndemeza ko ari ‘Escadron de la Mort’, abahezanguni b’abahutu barashe indege ya Habyarimana».
Ibi Jenerali Dallaire abihamya agendeye ku ngingo zikurikira:
– Aho missile yarashe indege yarasiwe: Avuga ko aha hantu hari harinzwe bikomeye n’umutwe w’ingabo zarindaga umukuru w’igihugu;
– Kuba ingabo za FPR nta misile zo muri ubwo bwoko zari zifite: Dallaire avuga ko izi misile zikomoka mu Bufaransa kandi U Bufaransa akaba ari bwo bwahaga ibikoresho ingabo za Guverinoma ya Habyarimana;
– Ubwo indege ya Habyarimana yiteguraga kumanuka, amatara y’Ikibuga cy’Indege yarazimijwe, bituma indege yongera kuzamuka mu kirere. Ati: «Ubwo yazamukaga ni bwo yahise itanga amahirwe menshi yo kuyihamya».
Nyuma yo gutanga ibi bimenyetso yongeraho ati: «Nta gushidikanya kuri muri njye, iyo ndebye ibyabaye nk’umusirikare, nkareba uko byakozwe, nemeza ko ari abahezanguni babikoze».
Jenerali Dallaire yongeraho ko indege imaze kugwa, abarindaga umukuru w’igihugu babujije abandi basirikare kuhagera mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ibi akabifata nko gusibanganya ibimenyetso no gutinza iperereza.
Dallaire ngo ari hafi kuvuga n’akari mu nda y’ingoma…
Jenerali Dallaire watangaje kandi kuri uyu wa Kane ko icyo kiganiro ari cyo cya nyuma atanze kuri jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko mbere yo guhagarika ibi biganiro yakoraga hirya no hino mu mashuri na za kaminuza ngo abantu bamenye ukuri ku byabaye, azabanza ashyire ahagaragara inyandiko y’ubushakashatsi ikubiyemo ibintu bitigeze bivugwa kuri jenoside yakorewe abatutsi. Ngo muri iyi nyandiko kandi azavugamo amazina y’abamubujije kugira icyo akora mu guhagarika jenoside.
Dalaire anenga imikorere y’Urukiko rwa Arusha
Senateri Romeo Dallaire aboneraho kunenga imikorere idahitswe y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, aho asanga rutarigize rushyira mu bikorwa akazi karwo ngo kuko bane mu bakurikiranweho itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni bihishe muri Canada naho abandi bakaba bibera mu Bufaransa no muri Nouvelle-Zelande.
Foto: Internet
Source: Quebec.huffingtonpost.ca
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO