00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joensen​ uyobora TPIR​ yagejeje raporo ya nyuma ​y’uru rukiko ​ku nteko ya Loni​

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 15 October 2015 saa 07:47
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda [TPIR] kuri uyu wa Kabiri rwamurikiye Inteko y’Umuryango w’Abibumbye i New York raporo yarwo ya nyuma mbere y’uko r​ukinga imiryango​ ​mu mpera z’uyu mwaka.​

​Mu ijambo yagejeje ku nteko ya Loni, Perezida wa TPIR​, umucamanza Vagn Joensen​, yagize ati "Ni iby’iby’igiciro kuri njye kugeza kuri iyi nteko raporo ngarukamwaka ya makumyabiri ndetse ikaba ari nayo ya nyuma​ ya TPIR."

​Muri rusange TPIR yaburanishije abantu 92 bakwekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, 61 muri bo barakatirwa, naho 6 muri aba kugeza n’ubu bategereje icyemezo kizafatwa ku bujurire bwabo mbere y’impera z’umwaka, nk’uko umucamanza ​Joensen​ yabitangaje.​

​Hari kandi 14 bagizwe abere, babiri bapfa bakiri mu iburanishwa cyangwa mbere yaryo, mu gihe hari ibirego bibiri byaburijwemo.​

Icyenda mu barezwe imbere ya TPIR kugeza magingo aya baracyari mu mwidegembyo, muri bo hakaba harimo Kabuga Felesiyani ufatwa nk’umuterankunga wa jenoside, uwahoze ari minisitiri w’ingabo Augustin Bizimana ndetse na maj Protais Mpiranya wayoboraga umutwe warindaga Habyarimana Yuvenali.

Aba icyenda bakomeje guhigwa bukware biracyekwa ko baba bidegembya muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, iy’amajyepfo ndetse no hagati, cyane cyane muri Congo Kinshasa.

​Dosiye zerekeranye na batandatu mu icyenda bashakishwa zamaze gushyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda​ mu rwego rwo gusoza imirimo ya TPIR. Batatu bafatwa nka ba kizigenza barimo Kabuga, Bizimana na Mpiranya, bazaburanywa, baramutse batawe muri yombi umunsi umwe, n’urwego rwa Loni rushinzwe inkiko mpanabyaha.

​Hari babiri mu baregwa icyaha cya jenoside TPIR yashyikirije ubutabera bw’u Rwanda na babiri bashyikirijwe ubutabera bw’u Bufaransa.​

TPIR yatangijwe mu kwezi kw’Ugushyingo 1994 biturutse ku cyemezo cy’Akanama gashinzwe umutekano ka Loni mu rwego rwo kuburanisha abacyekwagaho kugira uruhare muri jenoside ndetse n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe ku butaka bw’u Rwanda hagati y’itariki ya 1 Mutarama 1994 n’itariki ya 31 Ukuboza 1994.

Biteganyijwe ko imihango yo gufunga kumugaragaro ibikorwa bya TPIR izabera i Arusha mu majyaruguru ya Tanzania tariki 1 Ukuboza nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’uru rukiko.

Vagn Joensen, Perezida w'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages