Iyi nama yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017 ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi i Rusororo aho yari yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu nzego zose z’igihugu no mu bice bitandukanye rurenga 1600.
Yari yatumiwemo urubyiruko ruhagarariye urundi mu mitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda ndetse n’urwo mu mashyaka y’inshuti za FPR Inkotanyi harimo nka MPLA iri ku butegetsi muri Angola, iriri ku butegetsi muri Djibouti, Ethiopia, Repubulika ya Congo na Tanzania.
Uwari uhagarariye urubyiruko rw’ishyaka rya CCM riri ku butegetsi muri Tanzania, ni Jokate Mwegelo, umukobwa umaze kwandika amateka mu gihugu cye kuko ari umwe mu rubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 rwo muri Afurika rumaze kwandika amateka mu bijyanye no kwihanira imirimo.
Uyu mukobwa usibye kuba azwiho kuba yarakundanye na Diamond Platnumz, muri Kamena 2017 yasohotse ku rutonde rw’urubyiruko 30 rwo muri Afurika ruri munsi y’imyaka 30 rumaze gukora ibikorwa bikomeye binyuze mu kwihangira imirimo bikaba binatanga icyizere ko mu gihe kiri imbere ruzaba ari bamwe mu baherwe umugabane ufite. Ni urutonde rwakozwe na Forbes Magazine.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwari ruhuriye mu rugaga rushamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi, Mwegelo yashimye iterambere u Rwanda rwagezeho rufashijwe n’umuyobozi ‘ufite icyerekezo’, Perezida Paul Kagame.
Yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza kuri Afurika bitewe n’iterambere rumaze kugeraho. Ikindi kandi yavuze ko ibihugu byose by’uyu mugabane bikwiye kwishyira hamwe niba bishaka kugera ku iterambere.
Uyu mukobwa w’imyaka 30 yavukiye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwiho kuba yarabaye igisonga cya mbere cya Miss Tanzania 2006[icyo gihe hatowe Wema Sepetu], yasabye urubyiruko rugenzi rwe kutibagirwa amateka igihugu cyanyuzemo, bityo rugaharanira gukora cyane. Ati “uyu si umwanya w’amagambo, ni igihe cy’ibikorwa.”
Jokate afite isosiyete ikora imyenda igezweho ndetse ikanayicuruza yitwa Kidoti Tanzania Limited. Ibi abifatanya no gukina amafilime no kuba umushyushyarugamba mu birori bitandukanye.
Yabaye Miss Temeke mu 2006, ahagararira aka karere mu marushanwa ya Miss Tanzania muri uwo mwaka, yegukana umwanya wa kabiri, aho Miss Tanzania yabaye Wema Abraham Sepetu na we waje gukundana n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma y’aho atandukaniye na Jokate.
Amafoto: Kazungu Armand



















TANGA IGITEKEREZO