00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jordan Foundation yavuje abana batabona, batandatu muri 20 bakira neza

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 25 December 2019 saa 02:34
Yasuwe :

Umuryango Jordan Foundation wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona watangaje ko batandatu muri 20 wakiriye mu 2019 bavuwe bagakira ubu bakaba bitegura gusubira mu miryango yabo aho uzakomeza kubakurikirana.

Jordan Foundation ni umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona washinzwe na Bahati Vanessa mu Ugushyingo 2015, nyuma yo kwibaruka umwana ufite ubumuga bwo kutabona akagerageza kumuvuza ariko bikanga.

Buri mwaka, Jordan Foundation yakira abana 20 bafite ubumuga bwo kutabona, bagahabwa ubuvuzi, abakize bagasubizwa mu miryango yabo abandi bakaguma muri uwo muryango.

Umuyobozi wa Jordan Foundation, Bahati Vannessa, yabwiye IGIHE ko abo bakiriye mu 2019 bavuwe ndetse batandatu muri bo bakize bagiye gusubira mu miryango yabo.

Ati “Byagenze neza cyane hakize abana batandatu, bazasubira mu miryango yabo, dukomeze kubakurikira. Nitwe twabavuje ku giti cyacu.”

Yavuze ko abakize nibasubira mu miryango bataraba babaretse ahubwo ko bazakomeza gukurikiranwa ku buryo kugira ngo imibereho yabo idasubira inyuma.

Ati “Bose ni ugukurikiranwa, tuzajya dukomeza tubakurikirane tubagurire imiti, ku buryo bidasubira inyuma.”

Igikorwa cyo kuvura abo bana cyarangiye ku wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2019.

Abana bamaze kuvuzwa muri ubwo buryo ni 40. Icyiciro cya mbere hakizemo babiri basubizwa mu miryango icya kabiri hakize batandatu mu bagera kuri 20.

Umuryango Jordan Foundation ufite intego yo kwita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona by’umwihariko abo mu miryango itishoboye kugira ngo babeho ubuzima nk’ubw’abandi bana.

Mu 2016, Bahati Vanessa washinze Jordan Foundation yari umwe mu rubyiruko rwahembwe na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation mu bihembo bizwi nka “YouthConnekt Champions and Celebrating Young Rwanda Achievers Awards (CYRWA) bitangwa rimwe mu myaka ibiri.

Abaganga bo mu Bitaro bya Kabgayi nibo bavuye abana barererwa muri Jordan Foundation
Abana bitaweho n'abavuzi b'amaso b'inzobere bo mu Bitaro bya Kabgayi
Abana bakirwa n'uyu muryango ni ababa batarabashije kuvuzwa n'ababyeyi kubera ubushobozi
Abana batandatu baravuwe barabona bazakomeza kwitabwaho bari mu miryango yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages