00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Juba: Uhagarariye Umunyamabanga wa Loni yasuye Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 May 2015 saa 03:29
Yasuwe :

Uhagarariye Umunyamabanga wa Loni mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Juba.

Intumwa ihagarariye Umunyamabanga mukuru wa Loni mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) Madam Ellen Margret Loej, ku itariki 7 Gicurasi 2015 yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa i Juba mu birindiro byazo, Tomping Camp

Ahageze yakiriwe n’ukuriye Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS Lt Col John Muvunyi wamusobanuriye akazi Batayo ya 6 y’Ingabo z’u Rwanda i Juba ikora.

Ellen Margret Loej yatambagijwe aho ingabo z'u Rwanda ziba mu Mujyi wa Juba

Mu ijambo rye Madam Ellen Margret Loej yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kandi abashimira na disipuline ibaranga.

Akaba yababwiye ko ubutumwa bafite ari ubwo kugarurira icyizere abaturage, ati "...tugomba kubagarurira icyizere cy’umutekano kandi tukabaha icyubahiro".

Ku bibazo Ingabo z’u Rwanda zamugejejeho bagenda bahura na byo mu kazi, Intumwa ya Loni yababwiye ko bizakomeza gushakirwa ibisubizo.

Ellen Margret Loej akaba yatemberejwe mu kigo ingabo z’u Rwanda zikambitsemo aho yanakiriwe n’Itorero ry’ababyinnyi ba Batayo ya 6 y’Ingabo z’u Rwanda bamusangiza ku mudiho w’Intore n’imbyino z’umuco w’abanyarwanda.

Ingabo z'u Rwanda zasangije Ellen Margret Loej umudiho no guca umugara gitore

MoD


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages