Intumwa ihagarariye Umunyamabanga mukuru wa Loni mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) Madam Ellen Margret Loej, ku itariki 7 Gicurasi 2015 yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa i Juba mu birindiro byazo, Tomping Camp
Ahageze yakiriwe n’ukuriye Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS Lt Col John Muvunyi wamusobanuriye akazi Batayo ya 6 y’Ingabo z’u Rwanda i Juba ikora.
Mu ijambo rye Madam Ellen Margret Loej yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kandi abashimira na disipuline ibaranga.
Akaba yababwiye ko ubutumwa bafite ari ubwo kugarurira icyizere abaturage, ati "...tugomba kubagarurira icyizere cy’umutekano kandi tukabaha icyubahiro".
Ku bibazo Ingabo z’u Rwanda zamugejejeho bagenda bahura na byo mu kazi, Intumwa ya Loni yababwiye ko bizakomeza gushakirwa ibisubizo.
Ellen Margret Loej akaba yatemberejwe mu kigo ingabo z’u Rwanda zikambitsemo aho yanakiriwe n’Itorero ry’ababyinnyi ba Batayo ya 6 y’Ingabo z’u Rwanda bamusangiza ku mudiho w’Intore n’imbyino z’umuco w’abanyarwanda.
MoD



















TANGA IGITEKEREZO