Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Australia Julia Gillard, kuri ubu usigaye ayoboye umuryango wita ku burezi Global Partnership for Education (GPE), kuri ubu ari I Kigali mu rwego rwo kwitabira inama y’iminsi ibiri ku burezi itangira kuri uyu wa Mbere.
Iyi nama biteganyijwe ko yitabirwa n’abashinzwe uburezi ndetse n’ababugiramo uruhare bo mu bihugu birenga 10 by’Afurika no hanze yayo, ibaye mu gihe hitegurwa ihuriro mpuzamahanga ry’uburezi rizateranira muri Koreya y’Epfo muri Gicurasi uyu mwaka.
Julia Gillard washinzwe kuyobora GPE muri Gashyantare umwaka ushize, yagaragaje impungenge z’uko guverinoma zitandukanye zitagenera uburezi igice kigaragara cy’ingengo y’imari yazo bityo bikaba bidafasha ku kugera ku ntego yo kugeza uburezi kuri bose mu ntego z’ikinyagihumbi.
Yagize ati “Twifuza kubona za guverinoma zigenera uburezi nibura 20% y’ingengo y’imari yazo”, ashimira cyane u Rwanda ku kuba ari kimwe mu bihugu bicye byabashije kwegera cyane iyo ntego.
Mu mwaka wa 2013, uburezi bwatwaye 19% by’ingengo y’imari, mu gihe 30% yayo yagenewe uburezi bw’ibanze.
U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa GPE mu mwaka wa 2006, naho mu mwaka wa 2012 rugenerwa Commonwealth Education Good Practice Award, igihembo cyaturutse kuri gahunda y’uburezi bw’imyaka 9, ubwo u Rwanda rwafatwaga nk’ikitegererezo ku bibindi bihugu by’Afurika.
Biteganyijwe ko Gillard aza kugeza ijambo ku bitabiriye inama ku burezi iteganyijwe kuri uyu wa Mbere muri hotel Serena yitabirwa n’ibihugu birimo Comoros, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Madagascar, Mauritius, Seychelles, Somalia, South Sudan, Uganda, and Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO