00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sebulikoko na RTDA, Urubanza rwashinze imizi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 19 July 2013 saa 07:31
Yasuwe :

Urubanza JV Sebulikoko & Berco Constructions iregamo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) kubera kwimwa amasezerano yo gutangira isoko ryo kubaka umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo, umushinga ukaba uri hafi kurangira, ubu rwatangiye kuburanwa mu mizi mu rukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo. JV Sebulikoko & Berco Constructions isaba indishyi yegera cyane agaciro k’isoko yatsindiye ntirihabwe.
Isoko ryo kubaka umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo, ryatsindiwe na Joint (…)

Urubanza JV Sebulikoko & Berco Constructions iregamo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) kubera kwimwa amasezerano yo gutangira isoko ryo kubaka umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo, umushinga ukaba uri hafi kurangira, ubu rwatangiye kuburanwa mu mizi mu rukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo. JV Sebulikoko & Berco Constructions isaba indishyi yegera cyane agaciro k’isoko yatsindiye ntirihabwe.

Isoko ryo kubaka umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo, ryatsindiwe na Joint Venture Sebulikoko & Berco Constructions ku wa 2 Ugushyingo 2012, ntibahabwe uburenganzira bwo kurikora, kuri uyu wa 19 Nyakanga 2013 urubanza rwatangiye kuburanwa mu mizi mu rukiko rw’Ubucuruzi i Nyamirambo.

JV Sebulikoko & Berco Constructions barega RTDA kuba yaranze kubaha amasezerano yo gutangira imirimo y’isoko batsindiye ku mpamvu zitagaragara, bityo bagasaba Urukiko ko rwategeka RTDA kubaha amasezerano y’umurimo, Gutegeka RTDA gusaba Banki Nyafurika nk’umuterankunga w’Umushinga kongera igihe umushinga ugomba kumara, kandi bagahabwa n’indishyi z’uko bahagaritse ibindi bikorwa byose bagombaga gukora bikaba byarabateye igihombo.

Abanyamategeko bahagarariye RTDA mu rubanza bagaragagarije umucamanza ko mbere yo kuburana bakwiye kubanza guhabwa amahirwe yo gushaka umuhuza muri icyo kibazo, kigashakirwa umuti. Abahagarariye mu mategeko JV Sebulikoko & Berco Constructions, bavuga ko nta mpamvu yo kujya gushaka umuhuza ahubwo ari inzitizi RTDA izana mu rubanza mu rwego rwo kurutinza, kuko n’izindi nzego bitabaje ntacyo byatanze kandi haratanzwe inama nyinshi z’uko ikibazo cyakemurwa.

Umucamanza uburanisha uru rubanza nyuma yo kumva impande zombi, yafashe umwanzuro ko nta mpamvu yo kwmera inzitizi zatanzwe urubanza rugomba gutangira kuburanwa mu mizi.

Abahagarariye JV Sebulikoko & Berco Constructions, bagarutse ku birego batanze mu rukiko ndetse batanga n’indi myanzuro mishya n’ibimenmyetso biyiherekeje, bavuga ko ntacyo bihindura ku kirego ahubwo ari imibare bibeshye mu guteranya.

RTDA ikavuga ko iyo myanzuro n’ibimenyetso byabatunguye batiteguye kugira icyo babivugaho ahubwo biteguye kuburana ku myanzuro yatanzwe mbere.

Imyanzuro mishya n’ibimenyetso biyiherekeje bigaragaza ko RTDA igomba guha indishyi JV Sebulikoko & Berco Constructions indishyi zisaga Miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iyari yatanzwe mbere yagaragazaga ko indishyizakwa zigera kuri Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo gukomeza kumva impande zombi, Urukiko nyuma yo kwiherera rwasanze imyanzuro y’inyongera harimo ibimenyetso bitigeze bitangwa mu gihe mu gihe bahawe ndeste harimo n’ikindi kirego gishya, gisaba urukiko gusaba RTDA gusaba BAD kongera igihe cy’umushinga ugomba kumara.

Bityo urukiko rwemeje ko RTDA ihabwa igihe gihagije cyo kwitegura, iburanishwa ryimurirwa ku itariki ya 10 Nzeri 2013, yisobanura ku birego bya JV Sebulikoko & Berco Constructions.

Ku birebana n’iki gihe cyatanzwe Me Mutabingwa Aloys uhagarariye JV Sebulikoko & Berco Constructions, mu kiganiro na IGIHE nyuma y’iburanisha yadutangarije ko igihe urukiko rwatanze atari kirekire cyane ukurikije ko abacamanza bafite ikiruhuko cy’ukwezi kwa Kanama bemerwa n’amategeko. Agira ati “Ariko kandi hari n’igihe bishobora guhinduka, urubanza ntirukomeze hari uruhande rwemeye kwisubiraho. Habaye imishyikirano inzitizi zo gutanga amasezerano yo gutangira isoko zigakurwaho, nta mpamvu y’uko urubanza rukomeza. Gushyira urubanza kuri iriya tariki ni icyamezo gifatwa kugira ngo imiburanishirize irusheho kugenda neza.”

Ntitwashoboye kuganira n’Uhagarariye RTDA mu rubanza kugira ngo na we adutangarize icyo bavuga ku gihe bahawe n’urukiko.

Mu rubanza RTDA ihagarariwe na Me Theophile Mbonera na Me Sebazungu na JV Sebulikoko & Berco Constructions bahagarariwe na Me Aloys Mutabingwa, Me Felicien Gashema na Me Janvier Rwagatare na ho Umucamanza uburanisha uru rubanza ni Umurerwa Christine. Urubanza rwatangiye kuburanwa ku wa 2 Nyakanga 2013.

Agashya mu rubanza

Uhagarariye JV Sebulikoko & Berco Constructions yasabye ko mu iburanisha hakwitabazwa akamashini kabara kugira ngo amafaranga asabwa ku gaciro k’indishyi asobanuke neza.

Abahagarariye RTDA bagize ubwoba bw’indishyi zakwa kuko zegeranye cyane n’amafaranga y’isoko ryose. Indishyi zakwa zisaga Miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe isoko ryose rifite agaciro kari hafi Miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, nyamara bari biteze gutanga ibisonuro kuri Miliyari imwe yasabwe.

Izindi nzego zitambitse mu rubanza

Amakuru agezweho ku kibazo cy’isoko ry’iyubakwa ry’umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo, n’ubwo kiri mu rukiko hagati ya Rwiyemezamirimo n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yakitambitsemo isaba umuterankunga (BAD) ko amafaranga yakwimurirwa mu yindi mishinga ihabanye n’uwo.

Nk’uko twabigaragaje mu nkuru iheruka, JV Sebulikoko & Berco Constructions batsindiye isoko ryo gusana umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo muri Lot3, ufite uburebure bwa Km 34 ku giciro cy’amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri Miliyari eshatu n’igice. Ayo mafaranga agomba gutangwa na Banki Nyafurika y’iterambere (BAD) anyuze mu kigo cya Leta gishinzwe ubwikorezi (RTDA), mu mushinga wiswe “Multi-National Nyamitanga-Ruhwa-Ntendezi-Mwityazo Road Project. Project ID: P-Z1-DBO-047, Loan No.: 210015514670.”

N’ubwo RTDA yagiriwe inama n’ugomba guhagararira Leta mu rubanza (MINIJUST) yo gutanga isoko k’uwaritsindiye ndetse n’urwego rw’umuvunyi rufite mu nshingano gukurikirana abashora Leta mu manza rukabitangamo icyifuzo, Minisiteri y’imari n’igenamigambi yandikiye Banki Nyafurika y’Iterambere iyisaba guhindura umushinga, amafaranga akajyanwa ahandi. Ibyo bigaragara mu ibaruwa Minisitiri w’imari n’igenamigambi yandikiye umuyobozi wa ADB yo ku wa 2 Nyakanga 2013, ifite No 2646/13/10/EFV, igira iti “Reallocation of a portion of funds for the feeder roads under the Mulltinational Road project Rwanda-Burundi, Lot3: Financing Agreement (Grant)”.

Iyi baruwa ivuga ko hashingiwe ku ibaruwa No 1002/RTDA/013 yaturutse muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yasabaga ko amafaranga agenewe Lot3 yahindurirwa mu bindi bikorwa. Minisitiri w’imari n’igenamigambi asaba ADB ko ayo mafaranga yakwimurirwa mu yindi mishinga yo ku rwego rw’akarere harimo gusana umuhanda Karongi-Rubengera wa Km17, kubaka umuhanda ujya ku bitaro bya Bushenge mu karere ka Rusizi ungana na Km3, igice gisigaye kigakoreshwa mu kubaka ibice bishobora gutenguka by’umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo.

Kanda hano usome Inkuru bifitanye isano:

[email protected]

Mu rubanza JV Sebulikoko & Berco Constructions iburanamo na RTDA, abunganizi ku mpande zombi bahanganishije mategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages