Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mugabo yakunze kujya ashaka kwiyahura ariko abaturanyi bakamutesha, gusa kuri iki cyumweru yaje gukoresha inzitiramibu yimanika mu giti cya avoka.
Umuvugisi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, yavuze ko uyu mugabo wari warafunzwe akekwaho ibyaha bya Jenoside ariko akaza kurangiza igihano agafungurwa, yaba yariyahuye kubera ibibazo yagiranye n’umugore we.
Ati “Yaragiye yimanika mu giti cya avoka akoresheje inzitiramibu. Yari yarafunzwe kubera jenoside, hanyuma umugore we ajya kuba iwabo. Bwari ubwa gatatu agererageje kwiyahura ariko bamubuza. Igihano yari yakirangije. Ikigaragara nkuko nabikubwiye ni uko hari ibibazo yari afitanye n’umugore.”



















TANGA IGITEKEREZO