Ni bimwe mu byo Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yagejeje ku rubyiruko rusaga 7000 ruri mu ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika riteraniye mu Karere ka Rubavu ku nshuro ya 16.
Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko, Minisitiri w’Ingabo, Gen. Kabarebe, yarugaragarije intambwe yatewe mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo rwari rumaze kubohorwa.
Ni naho yahereye asaba abari mu ihuriro ko umusingi bubakiwe bagomba kuwukomerezaho bakora ibikorwa bibateza imbere.
Ati “Icyiciro cy’urubyiruko rwabohoye igihugu rukarwana intambara rukitanga, rukazana umutekano icyo ni icyiciro cyakoze akazi kacyo, icyiciro cya nyuma ya Jenoside n’ibindi cyubatse umusingi wo guteza imbere igihugu cyacu na mwe rero rubyiruko aho igihugu kigeze byanze bikunze mufite uruhare.”
“Ni ukuvuga ko nta rwitwazo na rumwe mwazigera mugira rwo kudakorera igihugu cyanyu, kukirinda ibibi no kugiteza imbere.”
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro, bavuga ko bagiriyemo amahirwe akomeye yo guhura n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zikabasangiza ubunararibonye.
Umwe witwa Rugaba Cyprien yagize ati “Tugendeye ku byo Minisitiri yatubwiye, bituma twumva mu gihe tugifite imbaraga ntacyo tutazageraho. Icyo cyizere cyo turagitahanye.”
Mugenzi we witwa Ayinkamiye Christine we yagize ati “Ubu tugiye guhaguruka dukoreshe ubwenge, dukoreshe amaboko, twitangire igihugu nkuko nabo babigenje mbere.’’
Abitabiriye iri huriro gatolika ry’urubyiruko kuri iyi nshuro ya 16, bateye ibiti ku musozi wa Rubavu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Uru rubyiruko rusaga ibihumbi bitanu rwaje ruhagarariye abandi, ruturutse muri Diyoseze zose zo mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu Karere hayikongeraho n’urwo muri diyosezi ya Nyundo yabakiriye rwose hamwe rukaba ibihumbi birindwi.



















TANGA IGITEKEREZO