00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabila yasize benshi mu rujijo mu ijambo yifashishijemo imvugo ya Mobutu

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 19 July 2018 saa 09:19
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yagejeje ku baturage b’igihugu cye ijambo ryatunguye benshi bitewe n’uko bari biteze kumva gahunda ye mu matora ya Perezida wa Repubulika mu gihe hasigaye iminsi itageze ku cyumweru ngo hatangwe kandidatire.

Ni ijambo ryari ritegerejwe n’abantu benshi yaba abamushyigikiye cyangwa abatavuga rumwe na we, bose bashakaga kumenya aho uyu mugabo wagiye ku butegetsi mu 2001 ahagaze ku hazaza h’igihugu mu gihe hitezwe amatora y’Umukuru w’Igihugu ku wa 23 Ukuboza 2018.

Imbere y’imbaga y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko yatangiye atera urwenya abaza abari bateraniye mu cyumba impamvu abona batuje cyane.

Ati “Ni ukubera iki mbona igisa n’umutuzo hano mu cyumba? Nzi impamvu hari umutuzo hano mu cyumba. Murashaka kumenya impamvu? Impamvu ni uko hano muri iki cyumba hari abatekereza ko uko byagenda kose hari aho mu ijambo ryanjye nza kuvuga nti ‘mwumve inkomoko y’amarangamutima yanjye’.”

Aya magambo ya Kabila yasekeje abari bateraniye mu cyumba, yasubiragamo ibyo Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaire yabwiye abayoboke be ku wa 24 Mata 1990 nyuma y’igitutu gikomeye yashyizweho na Mitterrand wayoboraga u Bufaransa akemera ko haba amashyaka menshi.

Ni umunsi utazibagirana mu mateka ye kuko aribwo Mobutu yarize imbere y’abantu yarangiza akababwira ati ‘mwumve inkomoko y’amarangamutima yanjye’.

Kabila byari byitezwe ko nawe aza kugira icyo avuga ku hazaza he muri politiki ariko muri iri jambo rye rigaragaza uko igihugu gihagaze, nta kintu na kimwe yigeze abikomozaho.

Gusa uyu mugabo yasubiye mu mvugo ze zo mu bihe byashize, avuga azubahiza ibyo Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riteganya.

Ati “Ntimwite ku binyoma byirirwa bikwirakwizwa n’abadashaka ko ibintu bihinduka mu gihugu cyacu. Sinzahindura ibyo navuze kandi nzakomeza kubahiriza Itegeko Nshinga. Nizera ko RDC izakomeza kuba igihugu gihagaze neza na nyuma y’amatora.”

Yavuze ko abashaka kuziyamariza kuyobora RDC bafite ibyo bagikurikiranyweho n’inkiko bitazabashobokera, asaba inzego z’ubutabera kutazabajenjekera ku bw’umutekano n’ubusugire bya Congo.

Kabila agana ku musozo ijambo rye, yivuze ibigwi by’uko yashoboye guhashya imitwe yitwaje intwaro yari yarigaruriye Uburasirazuba bwa Congo muri Kivu zombi mu myaka ya 2007.

Yanaboneyeho gushimira abatanze imbaraga zabo mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye birimo na Ebola yari yongeye kwigaragaza muri Congo, ashima ko nubwo byagenze bityo igihugu kitageze ku rugero rw’ibindi yajegeje nka Sierra Leone na Liberia.

Muri iri jambo rya Kabila, humvikanyemo kandi igisa no gusobanura impamvu aherutse gukumira uruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Gutteres hamwe n’urwa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; aho yangaga ko ibyemezo bye ku hazaza hajyanye n’amatora byazafatwa nk’igitutu yashyizweho.

Perezida Kabila yari aherutse gukora impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo, FARDC, akuraho Général Didier Etumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo guhera mu 2008 amusimbuza Lieutenant-Général Mbala Musense Célestin.

Général Gabriel Amisi Kumba uzwi nka Tango Four we yagizwe Umugaba w’Ingabo Wungirije ushinzwe ibikorwa n’Iperereza.

Izi mpinduka mu buyobozi bwa gisirikare zazamuye amagambo menshi hibazwa uburyo Kabila usigaje amezi atanu gusa ku butegetsi akuraho abayobozi b’ingabo, bamwe bakeka ko ari gushaka ingufu za gisirikare zamufasha kutarekura ubutegetsi.

Ibyo bakabihuza n’uko Abajenerali Numbi, Amisi na Delphin Kayimbi ari abantu ba hafi ba Perezida Kabila. Manda ye yarangiye mu 2016 ariko amatora yo kumusimbuza ntiyahita aba ku mpamvu zatanzwe zirimo amikoro.

Perezida Kabila ntiyeruye niba ataziyamamaza mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages