Minisitiri Kaboneka yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Kamena 2017, mu gikorwa cyateguwe na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly cyo gushishikariza urubyiruko kuzitabira amatora no guhitamo umuyobozi ubereye u Rwanda. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Sigasira ibyagezweho, ukora nk’uwikorera.”
Ikibazo kiri mu bihangayikishije ni abapfobya ibyo igihugu cyagezeho bakoresheje imbuga nkoranyambaga dore ko ari naho usanga hahurira n’umubare mwinshi w’urubyiruko ruzikoresha mu buzima bwa buri munsi.
Kaboneka yeretse urubyiruko amahirwe akomeye rufite yo kuvukira mu gihugu cyiza abasaba guhangana n’abakivuga nabi.
Yagize ati “Mwe mufite amahirwe twe twari impunzi, kwiga byaratugoye cyane. Urubyiruko mufite amahirwe kubera inzego muhuriramo mugatanga ibitekerezo. Ibyo byiza mwagezeho mugomba kubisigasira mukamagana abirirwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ubusa ngo ibyagezweho ni ‘Photoshop’ bivuze ibyitirirano. Mugomba kubereka ko bihari, nk’uriya muhanda nabonye wa Kivu Belt ukawifotorezaho ukabaha ifoto bakabona ko uhari.”
Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu na Nyabihu, Col Kayumba Alexis, yagarutse ku rugendo rwe agaragaza uko yakuriye mu buhunzi akaza gutaha mu Rwanda yarotaga.
Yagize ati “Mu 1990 nari mu kigero cyanyu, naje nziko u Rwanda rutemba amata n’ubuki nkuko ababyeyi babitubwiraga ariko dutera aho kubibona nabonye urufaya rw’amasasu nibaza niba ariyo mata n’ubuki. Ubu nibwo ntangiye kubona ko mu Rwanda hari amata n’ubuki mpereye aho twavuye naho tugeze, nabonye impinduka.”
Miss Mutesi Jolly mu butumwa bwe yasabye urubyiruko gushishoza, mu bihe by’amatora bakaba maso ntibazashukwe.
Yagize ati “Rubyiruko bagenzi banjye nitwe mbaraga z’igihugu, nitwe twasenye igihugu ni natwe twakibohoye kandi nitwe turi kucyubaka. Nimumfashe dufatanye dusigasire ibyo twagezeho, ndabasaba kwirinda amagambo aryoshye y’abanyapolitiki mu gihe cy’amatora, uzatore uzaguha umutekano, uburezi n’imiyoborere myiza. Igihugu wifuza uzatore uzakiguha.’’
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly ateganya kuzenguruka igihugu cyose mu bukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko uburere mboneragihugu by’umwihariko mu bihe u Rwanda rugiye kujya mu matora.
Ibi bikorwa bye yabitangiriye mu Karere ka Rubavu aho yari aherekejwe na Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa.



















TANGA IGITEKEREZO