00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kacyiru: Abo mu mashuri y’inshuke bigishijwe kwirinda no kuzimya inkongi y’umuriro

Yanditswe na

RNP

Kuya 20 June 2015 saa 07:12
Yasuwe :

Abanyeshuri 68 bo mu ishuri ry’inshuke rya “Path to Success International “ riherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo bahawe ubumenyi ku byerekeranye no kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.

Ibi byabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Kamena 2015, ubwo basuraga ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga.

Madamu Dinah Asaba wari uyoboye iri tsinda ry’abanyeshuri 68 n’abarezi babo 9, yagize ati: “Polisi idufasha muri byinshi ariko cyane cyane kuturindira umutekano. Aba bana rero ubusanzwe bareba za tereviziyo, batubwira ko babona ibyerekeranye n’inkongi z’umuriro bitambuka kuri za tereviziyo iwabo mu rugo. Kuza hano rero gusura Polisi, byari muri gahunda yo gufasha abana kumenya byinshi ku nkongi z’umuriro kuko nk’abarezi twigisha ibintu biriho, bakabimenya bikaba byabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi”.

Yakomeje avuga ko mu kwezi gushize, iri shami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ryasuye ririya shuri ry’inshuke, bakaba barigishije abakozi b’icyo kigo uko bakumira ndetse banirinda inkongi y’umuriro.

Yavuze ko nyuma yo kunguka ubumenyi mu kuzimya inkongi y’umuriro, iki kigo cyaguze ibikoresho byakwifashishwa mu kuzimya izo nkongi z’umuriro mu gihe haba habayeho ibyo byago.

ACP Jean Baptiste Seminega, umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yavuze ko uru ruzinduko rw’abanyeshuri n’abarezi babo ruri muri gahunda y’ishami ayobora yo guha ubumenyi ibigo bitandukanye ku gukumira, kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.

Yagize ati “Dusanzwe dusura ibigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu tukabaha ubumenyi mu kurwanya inkongi z’umuriro, tukabereka uko bakwitabara mu kuzizimya mu gihe zibayeho. Nyuma y’uko tubasuye mu minsi ishize, basabye kuza kudusura no kwirebera imbonankubone uko turwanya ndetse tuzimya izo nkongi. Rero baje turabasobanurira ndetse tubereka ibikoresho twifashisha mu kuzimya inkongi z’umuriro, ndetse twereka abana uko bakumira inkongi z’umuriro.”

Yakomeje avuga ko abo bana ari abambasaderi ba Polisi kuko baramutse babonye ibishirira iwabo mu ngo, batabaza bakabwira ababyeyi babo bityo hakabaho gutabara no kuzimya umuriro hakiri kare.

Twababwira ko kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2015, iri shami rimaze kwigisha abantu 2,272 bakora mu bigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo birimo imirenge, amahoteri, ibitaro, za minisiteri, sosiyeti zicuruza ibikomoka kuri peteroli, amabanki n’ibindi.

ACP Seminega yakanguriye abaturage kujya bibuka kuzimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka televiziyo, radiyo na mudasobwa no gutandukanya ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri rusange.

ACP Seminega yagize kandi ati: “Kubahiriza ibi ni byiza ariko ntibikuraho guhamagara Polisi ku gihe mu gihe habaye inkongi y’umuriro kuko hari igihe umuriro ushobora kurenga ubushobozi bw’abakoresha biriya bikoresho by’ibanze”.

Mu mirongo ya telefone yababwiye kujya bahamagara harimo 112 n’111 (itishyurwa) n’indi yishyurwa ari yo :0788311120, 0788311224, 0788311657 na0788311335


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages