Bamwe mu baturage b’umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali baravuga muri iki gihe imirenge igize umujyi iri mu marushanwa y’isuku, ubuyobozi bw’umurenge bwita ku nyungu zo guhatanira ibihembo bikomeye by’irushanwa, bugasaba abaturage gukora n’ibyo badashoboye.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko muri aya marushanwa y’imirenge biteganijwe ko uzahiga iyindi uzahabwa ibihembo bitandukanye birimo n’imodoka (pick up) izatangwa na Polisi y’igihugu.
Aba baturage biganjemo abacuruzi bavuga ko muri aya marushanwa barimo gusabwa gukora ibintu byinshi icyarimwe mu gihe gito, kandi byose bibasaba amafaranga menshi.
Bimwe mu bisabwa harimo kugura vaze (ibitereko by’indabo) ebyiri kuri buri muntu, kugura ibikoresho byo kujugunyamo imyanda (puberi) kabuhariwe byo ku muhanda, gusiga amarangi, gukora ubusitani n’ibindi byose byarushaho gutanga isura nziza ya buri gace.
Bamwe mu bo twaganiriye baravuga ko bishimiye cyane izi ngamba zo gusukura aho batuye, umurenge wabo ukaba icyitegererezo, gusa na none bagasaba ko bahabwa igihe gihagije cyo kubikora kandi bakagishwa inama hirindwa ko hagira umuturage uhutazwa.
Mu duce IGIHE twasuye harimo ahitwa mu Kanserege, Kamatamu n’ahandi, ikibazo aba baturage bashyira mu majwi cyane, ni ikijyanye no kugura amavaze abiri kuri buri muryango w’ubucuruzi, kandi buri vaze igasigwa irangi risa n’ibendera ry’igihugu.
Bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubona amafaranga yo kugura vaze ebyiri buri muntu, ukongeraho amarangi y’ubwoko butatu. Ni ukuvuga ubururu, umuhondo n’icyatsi bigize ibendera ry’igihugu. Kuri iki kibazo kandi hiyongeraho kuba izi vaze bazibwa cyane, kuko ziba ziri ku muhanda mu gihe ubusanzwe ziba mu ngo imbere.
Umwe mu bacuruzi bacururiza hafi y’ibitaro byitiriwe umwami Fayisali yabwiye IGIHE ko ibintu birimo bisabwa umuntu ufite inzu ku muhanda muri iyi minsi ari byinshi, ku buryo kubibona bitakoroha.
Yagize ati “Biragoye ni ukuri! Reba nawe gusabwa kugura vaze ebyiri, ukazishakira indabo, ukagura amarangi y’ubutatu yo kuzisiga, ukagura puberi, ukagura pasiparume yo gukora ubusitani! Aya mafaranga sinemeza ko yaboneka rwose n’ubwo babigize itegeko, bakuduhoza ku nkeke.”
Uyu muturage kimwe na bagenzi be kandi bavuga ko batishimiye uburyo bagiye basabwa kurandura ibishyimbo bari barahinze ngo bahatere ibyatsi by’umurimbo.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kacyiru bwo busobanura ko ibirimo gukorwa bidakwiye kwitwa amananiza y’ubuyobozi, ahubwo buri wese utuye ahantu cyangwa uhakorera agomba kuba yujuje ibyangombwa bijyanye n’isuku yaho.
Buvuga ko mbere y’uko batangira ubukangurambaga babanje kugirana inama n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage, birimo abacuruzi n’abaturage basanzwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Nsabimana Vedaste, yabwiye IGIHE ko n’ubwo baba basaba abaturage gukora ibintu runaka, bitabujijwe ko mu gihe umuturage yumva abangamiwe yatanga igitekerezo cy’uko ibimubangamiye bikurwaho.
Yagize ati “Ntabwo tuba twifuza kubangamira umuturage. Nk’ibyo gusiga amarangi asa n’ibendera twe twabonaga ari byo byiza, ariko niba bibabangamiye bavuga bigahindurwa kuko ni bo bafata ibyemezo ku bibakorerwa.”
Ku kibazo cy’ibishyimbo abaturage bavuga ko basabwe kurandura bagatera ibyatsi, uyu muyobozi asobanura ko amabwiriza y’isuku mu mujyi wa Kigali ateganya ko niba hari ikibanza kitubatse, giterwamo ibyatsi by’umurimbo aho guterwamo imyaka yo kurya.
Yakomeje agira ati “hariya bavuga ko twabasabye kurandura ibishyimbo bagatera ibyatsi, si byo, kuko ahubwo ibishyimbo byameze mu byatsi, kuko bitakurana ibishyimbo bikurwamo hasigaramo ibyatsi ari na byo byari byarahinzwemo. Ibyo bikwiye gusobanuka neza!”
Nsabimana kandi avuga ko kuba hari abaturage bavuga ko babangamiwe biterwa n’imyumvire, ikibazo avuga ko kinagoye gukemura. Yatanze urugero rw’aho babwira abaturage ngo bagure za puberi zo gushyiramo imyanda ntibabyumve, kandi aribo zifitiye umumaro.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga no mu yindi mirenge igize Umujyi wa Kigali na ho hafashwe ingamba zikarishye ku isuku muri iki gihe cy’amarushanwa mu isuku ahuza imirenge.
Uko biri kose ariko ngo Umurenge wa Kacyiru uriha amahirwe yo kwegukana umwanya wa mbere, kuko aho isuzuma rigeze ngo ufite amanota 61,5%, mu gihe hari indi mirenge igifite 20. Bimwe mu byitabwaho muri aya marushanwa harimo kureba isuku muri rusange, nk’imihanda itarimo icyondo, za hoteri na resitora zujuje ibyangombwa byose n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO