00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiti byagwiriye imodoka y’intumwa y’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 18 July 2013 saa 02:14
Yasuwe :

Imodoka y’Intumwa y’Ubumwe bw’Ibihugu bw’i Burayi mu Rwanda, yagwiriwe n’ibiti by’ahahoze igorofa yitwaga Petit Meridien yigeze kugwira abantu 30 umwaka ushize, iri mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Ibi biti byatemwaga bigamije gukurwamo imbaho.
Abapagasi batandatu baturutse mu cyahoze ari Cyangugu baje kugura ibiti bibazwamo imbaho, biyemereye ko bakoze uburangare bagatema nabi ibiti byegereye inyubako ikorerwamo n’intumwa y’Ubumwe bw’Ibihugu bw’i Burayi mu (…)

Imodoka y’Intumwa y’Ubumwe bw’Ibihugu bw’i Burayi mu Rwanda, yagwiriwe n’ibiti by’ahahoze igorofa yitwaga Petit Meridien yigeze kugwira abantu 30 umwaka ushize, iri mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Ibi biti byatemwaga bigamije gukurwamo imbaho.

Abapagasi batandatu baturutse mu cyahoze ari Cyangugu baje kugura ibiti bibazwamo imbaho, biyemereye ko bakoze uburangare bagatema nabi ibiti byegereye inyubako ikorerwamo n’intumwa y’Ubumwe bw’Ibihugu bw’i Burayi mu Rwanda, bigateza kwangirika kw’imodoka ebyiri, igipangu ndetse naho imodoka y’iyo ntumwa ihagarara harasenyuka.

Ndabereje Pierre ni we waguze ibiti byo kubazamo imbaho, abiguze na nyiri kibanza. Asobanurira umunyamakuru wa IGIHE uko byagenze, yagize ati "Twatemye igiti tuzi ko kitagwira ibi mubona byangiritse. Gusa ikosa twakoze ni uko tutabanje gukonda amashami y’igiti, kubera ko twatinyaga ko yagira ibyo yangiza."

Ndabereje avuga ko bidasanzwe bimubaho ko agira ibyo yangiza iyo atema ibiti abazamo imbaho, kuko abimazemo imyaka itanu. Cyakora avuga ko nta bwishingizi yashatse bw’ibintu ashobora kwangiza igihe ari mu kazi ke.

Twagerageje ku murongo wa telefoni kuvugana na Aloys Rusizana nyiri ahahoze Petit Meridien, ntibyakunda kuko telefone ye itari ku murongo. Ariko ubwo twahageraga, twasanze yari yahasize umwunganizi we mu by’amategeko Me Gatera Gashabana, wanze kugira icyo adutangariza.

Kabera Callixte umukozi muri SORAS akaba yari yaje kureba ibyangiritse kuko ariho inyubako y’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi bufite ubwishingizi, yadutangarije ko bagiye kureba ibyangijwe n’agaciro kabyo ndetse n’uko amasezerano y’ubwishingizi agena kubagoboka. Gusa Kabera avuga ko bisaba kubanza kumenya niba nyiri ahahoze Petit Meridien, asanzwe afite ubwishingizi.

Si ubwa mbere ahahoze iyi nyubako hateza ibibazo, kuko n’umwaka ushize ubwo iyo gorofa yahanukaga yahitanye umuntu umwe, igakomeretsa abagera kuri 30.
Ubwo twahageraga Polisi yari yatangiye kureba ibyangiritse.

Imodoka y'Intumwa y'Umuryango w'Ubumwe bw'ibihugu by'i Burayi mu Rwanda yo mu bwoko bwa Benz yagwiriwe n'igipangi cyasenywe n'ibiti byakigwiriye

Amafoto/Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages