00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kacyiru: Imodoka ya Polisi yagonze abantu babiri

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 February 2017 saa 04:12
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2017, impanuka y’imodoka ya Polisi yabereye ku masangano yo hafi ya za Minisiteri ku Kacyiru, yagonze umumotari n’uwo yari ahetse barakomereka bikomeye.

Uyu mumotari n’uwo yari ahetse bataramenyekana imyirondoro bakomeretse bikomeye bajyanwa kwa muganga.

Ni nyuma y’aho imodoka ya Polisi yavaga mu cyerekezo cya za Minisiteri, iagana Kacyiru, yataye umuhanda ihita ibagonga nk’uko byatangajwe n’ababonye impanuka iba.

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel yabwiye IGIHE ko nta muntu wapfiriye muri iyi mpanuka.

Yagize ati “ Abageze ahabereye impanuka bambwiye ko ari moto yagonganye n’imodoka ya polisi. Nta wapfuye, abari bayiriho babajyanye kwa muganga keretse hagize ikindi kiba nyuma; bavuye aho impanuka yabereye bakomeretse.”

Imodoka yarenze umuhanda igwa mu muferege
Impanuka yabereye ku masangano ari hagati ya Ambasade y'Abanyamerika na za Minisiteri ku Kacyiru
Imbangukiragutabara yahise ihasesekara ngo ijyane abakomeretse kwa muganga
Ibinyabiziga byahize bihagarara impanuka ikimara kuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages