Uyu mumotari n’uwo yari ahetse bataramenyekana imyirondoro bakomeretse bikomeye bajyanwa kwa muganga.
Ni nyuma y’aho imodoka ya Polisi yavaga mu cyerekezo cya za Minisiteri, iagana Kacyiru, yataye umuhanda ihita ibagonga nk’uko byatangajwe n’ababonye impanuka iba.
Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel yabwiye IGIHE ko nta muntu wapfiriye muri iyi mpanuka.
Yagize ati “ Abageze ahabereye impanuka bambwiye ko ari moto yagonganye n’imodoka ya polisi. Nta wapfuye, abari bayiriho babajyanye kwa muganga keretse hagize ikindi kiba nyuma; bavuye aho impanuka yabereye bakomeretse.”



















TANGA IGITEKEREZO