00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaduha: Abimuwe ku musozi wa Juma bari barembejwe n’Impyisi

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 17 July 2013 saa 06:05
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kaduha Akarere ka Nyamagabe, buratangaza ko n’ubwo hari imiryango irenga 200 uyu Murenge umaze gutuza aho idashobora guhura n’inkangu, kugeza imiryango 40 itarabonerwa ubushobozi buyimurira ahagenewe gutuzwa. Abarangije kwimurwa bo bavuga ko bakize byinshi birimo n’impyisi.
Tumwe mu duce iyi miryango yamaze kwimurwa, turimo aho abaturage bari batuye munsi y’umusozi wa Juma, ku buryo iyo imvura yagwaga, babaga bazi ko itari buhite amahoro, ndetse n’ikibazo (…)

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kaduha Akarere ka Nyamagabe, buratangaza ko n’ubwo hari imiryango irenga 200 uyu Murenge umaze gutuza aho idashobora guhura n’inkangu, kugeza imiryango 40 itarabonerwa ubushobozi buyimurira ahagenewe gutuzwa. Abarangije kwimurwa bo bavuga ko bakize byinshi birimo n’impyisi.

Tumwe mu duce iyi miryango yamaze kwimurwa, turimo aho abaturage bari batuye munsi y’umusozi wa Juma, ku buryo iyo imvura yagwaga, babaga bazi ko itari buhite amahoro, ndetse n’ikibazo cy’impyisi zibatwarira ihene zikaba ngo arizo zari zibabangamiye.

Umwe mu bimuwe muri aka gace, yagize ati “Amasaha y’umugoroba iyo yageraga, ihene zabaga zigiye guhura n’ibibazo, kuko Impyisi zabaga zirekereje utaretse n’abantu.”

Mu kumenya uko uyu Murenge urimo guhangana n’ikibazo cy’abasigaye bagituye muri utu duce twibasirwa n’inkangu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaduha Mudateba Jean d’Amour, yatangarije IGIHE ko uyu Murenge wari ufite imiryango 276 yari ituye nabi, ariko ubu isigaye igituye nabi ikaba ari 40.

Uyu muyobozi avuga ko aba 40 bose batuye nabi, bakubiyemo impfubyi zitishoboye n’abakecuru badafite ubushobozi bwo kwiyubakira.
Abajijwe uko aba baturage bavanwa muri aka kaga, yagize ati “Hari gahunda ya VUP, aho abaturage bakora bagahembwa ku buryo bashobora kwigurira ibibanza, nyuma natwe tukabafasha kubaha isakaro n’ubundi bufasha, ku buryo muri Nzeli uyu mwaka, aba bose twizeza Abanyarwanda ko bazaba baratujwe neza.”

Mu Murenge wa Kaduha, imiryango 20 niyo yagwiriye n’inkangu mu minsi ishize, buri muryango wagiye uhabwa ibihumbi 400 yo kubafasha kwimuka, amahirwe ngo ni uko nta wigeze apfa muri aba bose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages