Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paula yabaye umwe muri bake bagize umutima wa kimuntu aho yashoboye kurokora abagera kuri 90 mu basaga ibihumbi 45 bahungiye mu kigo nderabuzima yari yarashinze mu 1973 mu Murenge wa Kaduha.
Umwe mu barokotse bo muri uwo Murenge akaba no mu muryango w’abanyeshuri barangije kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Fidèle Rwamuhizi yabwiye Newtimes ko uwo mubikira yabitangiye cyane.
Ati "Yaje mu Rwanda mu 1973, icyo gihe nta vuriro ryabaga muri Kaduha n’uko ahashinga ikigo nderabuzima atangira kuvura abarwayi. Gusa ibikorwa by’ubutwari byamuranze cyane mu gihe cya Jenoside ubwo Abatutsi ibihumbi 45 bahahungiye maze ibyo kubatunga biramushirana, asaba ubufasha Caritas ntibagira icyo bamumarira ariko ntiyacika intege."
Yongeyeho ko kuwa 24 Mata 1994 yatangiye kujya mu mirambo gushakisha ababa bakiri bazima aho yabonye abantu 90 biganjemo abana akabajyana muri icyo kigo nderabuzima akabavura. Muri Kamena uwari superefe (Sous Préfet ) Joachim Hategikimana yamusabye kuva muri ako gace ariko kuko yari azi ko nagenda bazicwa ngo yashakishije ubundi buryo ajya i Huye avugana n’imiryango itabara imbabare, irimo Croix Rouge icyo gihe igumana abantu 70 ndetse abari bafite ibikomere baravurwa.
Bitewe n’uko ubuyobozi bwamwotsaga igitutu yaje kwerekeza i Burundi ariko akajya anyuzamo agasubira i Huye gusura abana, yaje kugaruka mu Rwanda akomeza gukora i Kaduha ndetse abo yarokoye baboneraho kumushimira ineza yabagiriye.
Paula yasubiye mu Budage mu Ukuboza 2015 aho yari agiye kwivuza kanseri yaje no kumuhitana. Abo yarokoye bavuze ko batazigera na rimwe bibagirwa ubugiraneza bwe ubwo yabafashije mu bihe bikomeye aho Isi yose yari yabateye umugongo.
Yashyinguwe iwabo mu Budage aho imihango yo kumuserezera yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Senateri, Jean Damascène Ntawukuriryayo.



















TANGA IGITEKEREZO