Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo risaba Perezida Kagame kudakurikiza ibyavuye mu matora ya Referendumu ku Itegeko Nshinga rishya rimuha uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu gihe yaba abyemeye nk’uko yakomeje kubisabwa n’Abanyarwanda.
Icyo cyifuzo kandi bagihuriyeho n’Ibihugu by’Ubumwe by’u Burayi, nabwo bwakomeje kubisaba, nyamara abagize Sosiyete Sivile Nyarwanda siko babibona, kuko bemeza ko ibivugwa n’ibyo bihugu bihabanye n’ubushake bw’Abanyarwanda.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete Sivile mu Rwanda, Edouard Munyamariza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yemeza ko bidakwiye ko amahanga ahitiramo Abanyarwanda ibijyanye n’imiyoborere y’gihugu cyabo n’ejo hazaza hacyo.
Yagize ati “Hagati ya Samantha Power (Amerika) n’Abanyarwanda, ufite uburenganzira kuri Perezida Kagame kurusha undi ni nde?”
Yakomeje yerekana ko Abanyarwanda aribo bafite amahitamo kurusha abanyamahanga bashaka kugena ko icyo bita demokarasi yafatwa ku Isi hose mu buryo bumwe, nyamara demokarasi yakagombye kumvwa bijyanye n’amateka y’igihugu, ibihe kirimo ndetse n’aho ikoreshwa aho ariho.
Munyamariza yagarutse ku buryo amahitamo y’abaturage muri ibyo bihugu usanga byarigize umuvugizi w’Isi, yubahirizwa kurusha kumva abanyamahanga. Atanga urugero rw’umuterankunga bigeze kuganira amubaza impamvu bemeye gushyira mu mategeko yabo iryo kuvanamo inda, maze amubwira ko ari uko abaturage babishakaga.
Ati “Twebwe ni kuki batubwira ko bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora tukabyanga, ngo bazadufungira imfashanyo, twe dufite uburenganzira bwo kumvira abaturage bacu.”
Aho niho ahera avuga ko u Rwanda rukwiye kubahiriza ibijyanye n’amahitamo y’Abanyarwanda nta gitutu cy’amahanga,ati “ Ijwi n’ubushake by’abaturage biruta iby’abo banyamahanga, ndetse na perezida agomba kuryubaha kandi akaryumvira kurenza abo banyamahanga.”
Ni muri urwo rwego asanga bidakwiye ko hari bamwe bakomeze kwigira abavugizi b’Abanyarwanda, bigira abagenzuzi ba demokarasi.
Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi w’Umuryango urwanya akarengane na ruswa mu Rwanda (Transparency International Rwanda) asanga amahanga arimo kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda.
Ati “Aho barebye mu Burundi n’ibibazo bihari aho abaturage barimo kwicwa baribanda gute k’u Rwanda? U Rwanda ni igihugu kirimo kwiyubaka, cyahuye na Jenoside, ibintu byose birasenyuka, FPR itangira kubyubaka ihereye kuri zeru.”
Yagaragaje ko impamvu Abanyarwanda bakomeje gushaka Perezida Kagame ngo akomeze kubayobora ari uko bamaze kumenya icyo ashaka kubagezaho, bitandukanye n’uko haza undi muyobozi mushya batamenyereye, batazi ubushobozi bwe n’imikorere ye.
Ati “Kagame agiye birashoboka ko ibintu byose bishobora kuba umuyonga.”
Murenzi Paul, umuturage wikorera aganira na IGIHE, yavuze ko ibikorwa n’ibyo bihugu ari ukwivanga gukomeye kuko atari Perezida Kagame wasabye Abanyarwanda gukomeza kubayobora ahubwo aribo babimusabye babicishije mu nyandiko n’ibindi.
Ati “Abanyarwanda nitwe twabimusabye si ubushake bwe, nitwe tumukeneye, nitwe dufite imibereho yacu ijyanye n’ubuyobozi bwe bwiza. Abo banyamahanga ntacyo bigeze bamarira u Rwanda mu 1994, ni abana b’u Rwanda batabaye abandi. Ukuri kw’Abanyarwanda niko kuzatubeshaho ntitwagombye gushingira kubyo abanyamahanga bifuza. Nemeranya n’umutimanama ko dukwiye gukora ibyacu, tutabarebeyeho.”
Nkuranga Aimable, umuyobozi w’ikigo Transunion gishinzwe gukusanya amakuru ku bigo by’imari nawe yemera ko amahitamo yagombye kuba ay’Abanyarwanda kurenza abanyamahanga, kuko u Rwanda rwabaye igihugu cyiteje imbere bidasanzwe mu gihe gito, kibikesha imiyoborere myiza n’ubwo kicyiyubaka, ariko ngo mu myaka 17 Perezida Kagame amaze ayobora u Rwanda yagejeje igihugu kuri byinshi.
Abaturage basaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 700 basabye Perezida Kagame ko yakwemera kubayobora nyuma ya manda yemererwaga n’Itegeko Nshinga ryamaze kuvugururwa ndetse n’amatota ya referendumu aryemeza akaba yarasojwe kuri uyu wa 18 Ukuboza, ku mwajwi y’agateganyo 98.3%.



















TANGA IGITEKEREZO