Iryo tegeko ryamaze gutorwa n’abasenateri 23 bari bitabiriye inteko rusange ku wa mbere tariki ya 1 Kanama 2016.

Abasenateri bose bari bahari ntawaryanze cyangwa ngo yifate. Abadepite nabo bari baritoye tariki ya 13 Nyakanga 2016 bararyemeza.

Iri tegeko ryakiriwe vuba ndetse rigatorwa nta gushidikanya kubayeho. Ubusanzwe kugira ngo itegeko ritorwe, ribanzirizwa n’umushinga w’itegeko Guverinoma igeza ku badepite, nabo bakemeza ishingiro ryawo, ugatangira gusuzumirwa muri komisiyo ibishinzwe mu nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite.

Komisiyo iwushyikiriza inteko rusange, ikawemeza nk’itegeko biciye mu matora, iryo tegeko rishya ritowe rigashyikirizwa abasenateri nabo bakarisuzuma, baryemeza rigashyikirizwa Perezida wa Repubulika, yabona nta busembwa akarishyiraho umukono rigasohoka mu igazeti ya Leta, ari nabwo ritangira gukurikizwa.

Amasezerano yemejwe afitiye izihe nyungu u Rwanda

U Rwanda rwashyize umukono kuri ayo masezerano tariki ya 8 Kamena 2004 i Kampala, muri Uganda. Ayo masezerano yasinywe muri 2004, u Rwanda ntirwahita ruyemeza burundu kubera ko hari ibindi byihutirwaga birimo guteza imbere igihugu.

Ubwo yagezaga ku Badepite bagize Inteko Rusange raporo ku mushinga w’iri tegeko, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Depite Mutimura Zeno yavuze ko bizorohereza urwego rw’ishoramari mu Rwanda kandi byorohereze n’Abanyarwanda bashaka kujya gushora imari yabo mu bihugu bigize COMESA.

Azatuma kandi u Rwanda rwagura imbibi, hakaba hari n’ubumenyi Abanyarwanda bazungukira ku banyamahanga bazaba bakorera mu Rwanda.

U Rwanda kandi ruzava mu bwigunge nk’igihugu kidakora ku Nyanja. Ikindi nuko ruzafatanya n’ibindi bihugu mu kubungabunga amahoro n’umutekano, kandi bikoroshya igikorwa cyo guhanahana umutungo no kunoza uburyo bwo kwita ku Banyagihugu batuye mu bindi bihugu ndetse n'ubundi bumenyi Abanyarwanda bazungukira ku banyamahanga bazaba bakorera mu Rwanda.

Ibisobanuro byasabwe

Tariki ya 15 Kamena 2016, Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie, ari kumwe na Kalibata Anaclet, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, bahuye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abadepite bamubajije niba kwemeza burundu amasezerano agenga urujya n’uruza rw’abantu, umurimo, serivisi n’uburenganzira bwo gutura mu bihugu bya COMESA anaha uburenganzira busesuye abatuye ibyo bihugu kugenda nta nkomyi bidashobora gutiza umurindi ibikorwa by’iterabwoba.

Kalibata Anaclet yabasobanuriye ko umutekano muke udaterwa no gufunga imipaka, ahubwo kuyifunga aribyo bishobora kuwuteza abantu bashaka guca mu nzira z’ubusamo, zitemewe n’amategeko.”

Ni iki gikuruye u Rwanda mu myaka 12 ?

Ayo masezerano yasinywe muri 2004, u Rwanda ntirwahita ruyemeza burundu kubera ko hari ibindi byihutirwaga birimo guteza imbere igihugu.

Nyamara ubu rurashaka gutera imbere bigendeye ku bukungu bw’ubumenyi bw’abantu baturuka hirya no hino ku Isi.

Kalibata ati “ Impamvu ubu ni politiki y’u Rwanda yo guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu kugera ku rwego rwa mbere muri Afurika.”

Ibihugu bine muri 20 bigize COMESA byamaze kwemeza ayo masezerano ni u Rwanda, Kenya, Zimbabwe n’u Burundi. Kugira ngo byibura atangire gukurikizwa nuko yaba yaba yemejwe n’ibihugu birindwi.

COMESA yashyizweho nyuma y'amasezerano yasinywe kuya 5 Ugushyingo 1993, i Kampala muri Uganda. Ifite intego nyamukuru yo kwagura no guteza imbere ubuhahirane hagati y'ibihugu binyamuryango.

Abasenateri 23 bamaze gutora itegeko ry'amasezerano ya COMESA
Abasenateri 23 bamaze gutora itegeko ry'amasezerano ya COMESA