Paul Kagame ategerejwe i Kayonza mu masaha ya nyuma ya saa Sita, kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga mu 2024, nyuma yo kuva kuri Site ya Nsheke muri Nyagatare.
Ni umunsi wa 11 wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva tariki ya 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera na Nyagatare.
IGIHE iri kuri Site ya Nyagatovu- Mukarange kugira ngo ikugezeho uko ibikorwa byose bigenda.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I KAYONZA BIRI KUGENDA
Ijambo rya Paul Kagame
Kagame yasuhuje abaturage ba Kayonza, Rwamagana, Ngoma na Gatsibo bateraniye kuri iyi site, abashimira kuba bitabiriye igikorwa cyo kumushyigikira. Yashimiye kandi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, abayobozi babo ndetse n’amashyaka umunani ashyigikiye kandidatire ye.
Ati “Nagiraga ngo nibutse ko FPR ifite imbaraga nyinshi ariko byakongeramo ubufatanye n’iyo mitwe ya politiki bikarushaho. Maze rero bantu ba Kayonza, erega nyine byavuzwe turi abaturanyi. Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, ndavuga FPR, aho ibereye hano mu gihugu mu myaka 30, ibyo tumaze kunyuramo, ingorane, byose twabinyuzemo neza, tugeze aheza, tugeze kure kubera mwebwe.”
Kagame yabwiye abaturage ko kubayobora ntako bisa. Ati “Abayobozi babaho, ni byo, ahantu hose uhasanga abayobozi ariko kuyobora mwe ntako bisa. Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe! Kuyobora FPR ntako bisa rwose. Ingorane rero twagiye tuzinyuramo, tuzisiga inyuma yacu. Ubu turareba imbere gusa, tugeze ku byinshi. Ibyiza birenze inshuro nyinshi biri imbere yacu.”
Umukandida wa FPR yabwiye abaturage ko kugira ngo abantu bagere kuri byiza byinshi, bagomba kubaka umutekano kandi ko bamaze kuwubaka, asobanura ko Abanyarwanda bari mu nzira yo kubaka politiki nziza ireba buri Munyarwanda, nta n’umwe usigaye inyuma.
Ati “Politiki nk’iyo ni cyo FPR bivuze. Ejo bundi ibyo tuzakora ku itariki 15, by’itora, ni ugutora FPR, ni ugutora umukandida wayo, ni ugutora umutekano, ni ugutora imiyoborere myiza, ni ugutora amajyambere. Mbese murabizi, gutora bivuze guhitamo. Ubwo rero itariki 15 ni ejo bundi kandi ni kera ariko ubwo turi hano tumeze dutya, njye ndabona n’amatora yararangiye.”
Yijeje ab’i Kayonza ubufatanye mu kubaka umujyi wabo
Paul Kagame yabwiye abateraniye kuri site ya Kayonza ko yari abakumbuye, abamenyesha ko bazakomeza kwifatanya nk’Abanyarwanda ndetse nk’abaturanyi, bubake uyu mujyi.
Ati “Iyi Kayonza rero mureba iri ahantu heza ndetse tuzafatanya nk’abaturanyi, tugende tuyubaka. Ni uwo, ni mwe, tugomba gukora twese hamwe, byinshi tuzageraho bizaba bishimishije. Rero ndishimye rwose, kuza kubasaba ngo mutore FPR ariko twari tunakumburanye, twari tumaze igihe tudahura. Hashize igihe kinini cyane.”
Abaturage bamubwiye ko ntacyo bazamuburana, asubiza ati “Nta na kimwe, kandi nanjye ntacyo muzamburana. Ikidashobotse uyu munsi kizashoboka ejo.”
Ubuhamya bw’abaturage
Mutagoma Damas wo mu Karere ka Kayonza yasobanuye uko kuvoma amazi byabagoraga, bamwe bagafata icyemezo cyo kujyayo rimwe mu cyumweru bitewe n’uko urugendo rujya ku ivomero rwari rugoye.
Ati “Nyakubahwa Chairman, hirya aha aho bita Nyamirama ni ho nigaga guhera mu 2001 kugera mu 2006. Twavomaga munsi y’umusozi mu manga bita Kimpunu mbere yo kujya mu ishuri ryisumbiye, tugiye kuzana amazi. Bamwe muri twe twajyaga duhitamo kujyayo kabiri gusa mu cyumweru kubera uburyo hareshyaga ndetse ubwo murabyumva ko twahitagamo no koga kabiri mu cyumweru.”
Yasobanuye ko ubwo bajyaga mu biruhuko, muri Gahini banyuraga mu gishanga cyitwa Ntaruka, bajya kukivomamo, imisundwe ikabaruma ibirenge. Yashimiye Paul Kagame wagejeje ku baturage amazi meza.
Ati “Nimwumva tubashima, ni uko bituri ku mutima, ni uko twabyiboneye ibyo mwatugejejeho iwacu muri Kayonza, Rwamagana, Gatsibo n’ahandi hose mwagiye munyura.”
Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Anitha Mutesi, yashimye ibyo Kagame yagejeje ku baturage ba Kayonza no mu turere bihana imbibi, ashimira abantu bose bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda bari bayobowe n’umukandida w’uyu muryango ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ati “Aka karere mureba, Rwamagana, Gatsibo na Ngoma ni uturere dufite amateka. Twari dufite ikibazo cy’amazi, twavomaga ibishanga ariko uyu munsi dufite amazi meza. Biracyaza, turabizi ko bikiza, kandi twebwe abaturage twiteguye kugushyigikira 100% kuri 15 z’ukwezi kwa Karindwi, inkoko ni yo ngoma.”
Mutesi yavuze ko aborozi bo muri Kayonza batagiraga amazi yo guha amatungo.
Ati “Mwaduhaye amazi, muduha amazi y’amatungo, inka zajyaga zipfa, zikagandara, igihe cy’izuba bagashaka aho bazitwara bakahabura. Uyu munsi y’amatungo, ni ikoranabuhanga risunika amazi mu bibumbiro, umworozi yihagarariye azireba, azibyinira.”
Yasobanuye ko yatwaraga moto ajya kureba abaturage mu gihe yari umuyobozi, akagwa inshuro nyinshi bitewe n’uko imihanda yari mibi, ariko ko ubu Kagame yabubakiye imihanda myiza. Abaturage bamwunganiye bati “Biracyaza!”
Uyu munyamuryango wa FPR yavuze ko abaturage ba Kayonza, Gatsibo na Rwamagana batakwibagirwa umuhanda wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo wahinduye isura y’umujyi wa Kayonza, ukubakwamo amagorofa n’ibindi bikorwaremezo.
Kagame ageze i Kayonza
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ageze kuri Site ya Nyagatovu- Mukarange. Yakiriwe n’ibihumbi amagana by’abaturage bari bamutegereje. Yakiriwe kandi n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuye hirya no hino mu gihugu, bajya kumushyigikira.
– Abahanzi basusurutsa abari kuri Site ya Nyagatovu- Mukarange.
I Kayonza batangiye kwitegura amatora mu mezi atanu ashize
Nshimiyimana Eric wo mu Karere ka Kayonza, usanzwe atwara abantu kuri moto, yavuze ko we yatangiye gukora ubukangurambaga muri Gashyantare.
Ati "Banyita FPR kuko natangiye ubukangurambaga mu kwezi kwa kabiri. Nkimara kumenya ko hari amatora ya Perezida wa Repubulika, numvise mfite ishyaka n’umwete dutangira kwitegura. Buriya hari ubukwe hakaba n’ubukwe mbere y’ubukwe.
Natangiye gutera amarangi, kuko natekerezaga ko bizahenda cyane, ngenda ntera gake gake kugaza ubwo ubukangurambaga bwatangiye nanjye naratangiye."
Yakomeje avuga ko hari byinshi bituma ashyigikira FPR Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame.
Ati "Njyewe ndi umumotari, hari ibintu nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakoreye abamotari bituma ngira imbaraga z’uko nanjye nk’urubyiruko nzatanga imbaraga zanjye . Sindaruhuka kubera ishyaka mfite ryo kugira ngo tuzatore neza Perezida wa Repubulika.
Mfite umutekano, ndakora guhera mu gitondo nkageza ku mugoroba. Twari dufite ibibazo mu bamotari, igihe kimwe ajya kujya ahantu agiye gusura abaturage umumotari atanga ikibazo. Nta kintu twabashaga kwigezaho kubera ibisambo twari dufite hirya no hino batwaka amafaranga hirya no hino, ubu umumotari arakora cyane. Yadukuriyeho imisoro batwakaga. Ni ibintu yadukoreye bituma mfite izi mbaraga."
Ibyagezweho mu Karere ka Kayonza mu myaka irindwi ishize
Hari byinshi byagezweho mu Karere ka Kayonza mu gihe cy’imyaka irindwi ishize kuko hasanwe umuhanda wa Gabiro-Kayonza ufite kilometero 56 ndetse hanakorwa imihanda yo mu Mujyi wa Kayonza ireshya na kilometero 4,5.
Ni umushinga wagutse wari ukomatanyije n’uwa Kagitumba- Kayonza-Rusumo washowemo ingengo y’imari y’arenga miliyari 23 Frw.
Mu rwego rw’ingufu hubatswe imiyoboro y’amashanyarazi binyuze mu mushinga wa EPC mu Ntara y’Iburasirazuba, mu mushinga washowemo ingengo y’imari irenga miliyoni eshanu z’amadorali ya Amerika n’andi arenga miliyari 1,7 Frw.
Byafashije mu kubaka km 144,509 z’umuyoboro wa MV na km 268,537 z’uwa LV hanashyirwaho ’transfomateurs’ 103 ku buryo byatumye ingo zahawe amashanyarazi zikuba inshuro eshatu zikava ku 29.118 mu 2017 zikagera ku 91.277 mu 2023.
Mu rwego rw’imiturire hubatswe imidugudu itatu y’icyitegerezo irimo uwa Rugeyo, Nyagatovu na Rwinkwavu ndetse imiryango 202 yatujwe neza muri iyo mu midugudu, indi 508 ikurwa mu manegeka.
Ubuhinzi n’ubworozi nk’inkingi ifatiye runini abatuye i Kayonza ntiyirengagijwe kuko hakozwe cyane ku mushinga wo gutunganya ibishanga, kurwanya amapfa no kubungabunga amabanga y’imisozi yo mu Karere ka Kayonza (KIIWP). Ni umushinga ugamije kurwanya isuri hakorwa amaterasi, kubona amazi yo guha amatungo no guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto n’imboga.
Uyu mushinga watwaye ingengo y’imari irenga miliyoni 85,7 z’amadolari ya Amerika.
Hatewe ibiti by’imbuto ziribwa 540.000 kuri hegitari 1837, hatunganywa amariba 15 yifashishwa n’aborozi mu kubonera amatungo amazi mu gihe cyo gushoka n’ayo gukoresha mu rugo hifashishijwe imirasire y’izuba.
Ibyakozwe muri uru rwego ni byinshi kandi byafashije mu buryo butandukanye burimo guhuza abahinzi n’amasoko, kubongerera ubumenyi n’ubushobozi muri uyu mushinga watwaye ingengo y’imari irenga miliyari 1 Frw.
Hasanwe amakusanyirizo atanu y’amata ari yo Buhabwa, Ndego, Mwiri, Nyamiyaga na Gahini, amakusanyirizo ane mato y’mata ndetse hatanzwe ibikoresho bijyanye n’isuku y’amata hanyuma kandi umushinga wa RDDP wubaka ibikumba rusange bibiri muri Kageyo.
Imishinga 239 y’abaturage yatewe inkunga ingana na 919.349.943 Frw binyuze muri nkunganire.
Mu rwego rw’imibereho myiza n’ubuzima hubatswe amavuriro y’ibanze 25 mu gihe mu rw’uburezi hubatswe ibyumba by’amashuri 1029 ku ngengo y’imari ikabakaba miliyari 6 Frw. Hubatswe kandi amashuri umunani y’imyuga n’ubumenyingiro ku ngengo y’imari ikabakaba miliyoni 500 Frw.
Muri kurwanya ubukene, hatanzwe inka 4283 binyuze muri Girinka mu gihe abagera ku 23 422 bafashijwe kubona akazi muri gahunda ya VUP, abandi bagafashwa gutura neza kandi ahantu heza bubakirwa banasanirwa amazu kuko nibura agera ku 2774 yubatswe.
– Abahanzi batandukanye bacyereye gususurutsa ab’i Kayonza
Abahanzi barimo Riderman, Uncle Austin, Dr Claude, Juno Kizigenza, Kivumbi King, Alyn Sano, Ariel Wayz ndetse n'abandi bashyigikiye Umuryango FPR Inkotanyi, bari mu bamaze kugera kuri Site ya Nyagatovu-Mukarange iherereye i Kayonza. pic.twitter.com/AFpgtzt3zB
— IGIHE (@IGIHE) July 7, 2024
Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Kayonza
Akarere ka Kayonza ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba, kakaba kari ku buso bwa km² 1936,35.
Gatuwe n’abaturage 457.156 biganjemo abagore ku rugero rwa 51,6% mu gihe ubucucike ari abaturage 338 kuri buri km² imwe.
Ku wa 22 Nyakanga 2017 ni bwo Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yaherukaga kwiyamamariza mu Karere ka Kayonza.
Icyo gihe yabwiye abaturage ko uko imyaka yicuma ari ko Umujyi wa Kayonza ugenda urushaho gukura no gutera imbere, uhura n’uwa Rwamagana, ku buryo yombi ishobora kuzavamo umujyi umwe munini ukaba wanaruta Umurwa Mukuru, Kigali.
– I Kayonza bazindutse kare kugira ngo Paul Kagame asange biteguye
Abaturage batangiye kugera kuri iyi site mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru. Mu kanyamuneza kenshi, bagaragaza ko biteguye gushyigikira umukandida wabo no kumutora kubera ibyinshi byiza yabagajejeho.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!