00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimangiye umubano mwiza afitanye na Dangote, umukire wa mbere muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 April 2017 saa 10:17
Yasuwe :

Kuwa 10 Mata nibwo Umukire wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, yizihiza isabukuru y’amavuko; muri uyu mwaka yizihije kuba amaze imyaka 60 ku isi avutse kuko yabonye izuba ku munsi nk’uwo mu 1957.

Abantu b’ingeri zitandukanye bamwifurije isabukuru y’amavuko harimo na Perezida Kagame wanditse kuri Twitter ye kuya 12 Mata 2017, ubutumwa bushimangira ko ari umuvandimwe n’inshuti.

Ati “Aliko Dangote, reka nifatanye n’umuryango wawe n’inshuti nkwifurize isabukuru nziza y’amavuko muvandimwe kandi nshuti, Imana iguhe umugisha.”

Kuva mu 2011, Aliko Dangote ubarirwa umutungo wa miliyari 12.5 z’amadolari ya Amerika akura mu nganda ze zibumbiye mu ikompanyi Dangote Group, yakunze gusura u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Uyu mugabo niwe wa mbere ufite inganda za Sima zikomeye muri Afurika y’Uburengerazuba ndetse afite n’amashami mu bihugu nka Benin, Ethiopia, Sénégal, Cameroun, Ghana, Afurika y’Epfo, Togo, Tanzania na Zambia.

Muri Gashyantare uyu mwaka, yashyizwe ku mwanya wa 67 ku rutonde rw’abakire isi ifite kugeza ubu. Umutungo we munini awukura ku muryango we kuko sekuru, Alhaji Alhassan Dantata, mbere y’uko yitaba Imana mu 1955 niwe wari umukire wa mbere muri Afurika.

Afite inganda zikora ibiryo, isima, izikora ibijyanye no gutwara ibicuruzwa, izikora isukari, ibinyobwa bidasembuye n’ibindi.

Mu bijyanye na Politiki, uyu mugabo ari kumwe na Perezida Kagame nk’umuyobozi wungirije mu bashinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’intego z’ikinyagihumbi, SGDs.

Tariki ya 27 Mutarama ubwo Umukuru w’Igihugu yatangizaga ku mugaragaro Ikigo cy’Intego z’Iterambere rirambye muri Afurika ‘Sustainable Development Goals Center for Africa-SDGC/A, gifite icyicaro i Kigali mu Rwanda, yitabiriwe n’abagera kuri 200 baturutse mu bihugu 24 bahagarariye Guverinoma, amashuri, abikorera n’imiryango itandukanye, Dangote yari ahari.

Uyu muherwe usanzwe ari Umuyobozi uhagarariye abikorera muri SDGC/A, yavuze ko intego z’iterambere rirambye ari uruhurirane kandi zigomba kugirwamo uruhare n’inzego zose by’umwihariko abikorera bagahabwa umwanya.

Ati “Guverinoma za Afurika zigomba gushishikariza abikorera kugira uruhare rw’ingenzi muri politiki zishyirwaho no mu kuzishyira mu bikorwa, zigateza imbere ubufatanye bwa leta n’abikorera kuko bizatuma n’ishoramari rikorwa rigendera kuri izo gahunda z’iterambere.”

Perezida Kagame na Dangote i Kigali kuwa 27 Mutarama 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages