Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2017, nibwo Kenya yatashye ku mugaragaro uyu muhanda wa kilometero 470 uhuza icyambu cya Mombasa n’umujyi wa Nairobi.
Mu butumwa Perezida Kagame yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu,yashimye Kenya ku bw’uyu muhanda.
Mu ijambo yavugiye mu birori byo kuwutaha, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yavuze ko uyu muhanda wuzuye utwaye miliyari 3.2 z’amadolari yabonetse ku nkunga y’u Bushinwa, ndetse ko ari ikimenyetso cy’amateka mashya muri iki gihugu.
Uyu muhanda ndetse na gari ya moshi yahawe izina rya ‘Madaraka Express’, bizahindura amateka y’abanya-Kenya mu myaka 100 iri imbere.
Yakomeje avuga ko kandi atazatinya gutanga uburenganzira guhana ku buryo bukomeye umuntu wese uzafatwa agerageza kwangiza uyu muhanda, ni nyuma y’uko abantu bane batawe muri yombi bangiza ibyuma biri ahagana ku ruhande.
Ubusanzwe amakamyo yakoreshaga iminsi ibiri kugira ngo avane ibicuruzwa i Mombasa abigeze i Nairobi, mu gihe gari ya moshi ishobora kuhakoresha amasaha umunani ndetse yaba itwaye abantu ho amasaha akagera kuri atanu.
Uyu muhanda usimbuye uwubatswe n’abakoloni b’Abongereza guhera mu 1896. Kugira ngo wuzure, u Bushinwa binyuze muri Export Import Bank, bwagurije Kenya 90% by’igiciro cy’umushinga wose ndetse ibigo byaho aba aribyo biwubaka.
Ni n’igice cy’umushinga wagutse w’umuhanda wa gari ya moshi uzanyura muri Uganda, ukaza mu Rwanda ugakomeza mu Burundi ndetse ukagira n’ishami rizagera muri Sudani y’Epfo na Ethiopia.



















TANGA IGITEKEREZO