Ni mu gikorwa cyabaye ku wa 30 Gicurasi 2025, aho iri rushanwa ryateguwe na iDebate Rwanda rigaterwa inkunga na BK Foundation.
Aba banyeshuri bahembwe ibihumbi 900 Frw, bakurikirwa n’abo muri ‘Institut de Formation Apostolique de Kimihurura’ bahembwe ibihumbi 450 Frw.
Ni amarushanwa yitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye 10, birimo G.S Gikomero, St Bernadette Kamonyi, Lycée St Marcel Rukara, Collège Saint André, ESSA Nyarugunga, G.S Gatenga, LNDC, Riviera High School, Kagarama Secondary School na IFAK.
Agamije gutegura no gufasha abakiri bato by’umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kugira ubumenyi ku micungire y’amafaranga no guhanga umurimo, bityo bagategurwa hakiri kare banatozwa kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia yagaragaje ko umwihariko w’iyi nshuro wabaye gukora imishinga yibanze ku muntu uri mu kigero cyabo ariko usesagura amafaranga, bityo bategura imishinga yerekana uburyo noneho birinda kuyapfusha ubusa ahubwo bakamenya kuyabyaza umusaruro.
Manzi Joël wiga muri Kagarama Secondary School yagaragaje ko nyuma yo kwegukana igihembo bagiye gushyira mu bikorwa umushinga bari bateguye cyangwa bakareba uko banashora mu masoko y’imari n’imigabane.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK Foundation, Nkurunziza Pascal yavuze ko aya marushanwa afasha mu gukangura ubwonko bw’abana kugira ngo bakurire mu nzira yo kuzaba ba rwiyemezamirimo beza no kurushaho gusobanukirwa neza agaciro k’ifaranga.
Ati “Aba bana ni bo bayobozi b’ejo hazaza, twebwe turi muri banki uyu munsi ariko ejo ntituzaba duhari, n’iyo urebye ibibazo babaza ubona ko bamaze gusobanukirwa n’agaciro k’ifaranga.”
Nkurunziza yibukije abanyeshuri bahembwe ko imishinga yabo bagomba kuyishyira mu ngiro.
AMAFOTO: Cyubahiro Key



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!