Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu banyuranye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, abahagariye izindi nzego zirimo Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga (NUDOR), ibyamamare mu buhanzi n’abandi bashakaga gushyigikira Kagarara.

Umuyobozi Mukuru wa Imagine We Rwanda, inzu y’ubwanditsi bw’ibitabo imaze imyaka 11 ndetse yagize uruhare mu kwandika iki gitabo cya Kagarara, Dominique Uwase Alonga, yavuze ko batangiye gukorana na we muri Nyakanga.

Ati “Twasanze hari ibintu bikomeye yanyuzemo, yabashije kwigobotora, twe abandi tudakwiye kunyuramo, bityo akaba yarahisemo kubisangiza abandi. Intego yacu ni uko ubutumwa buri mu gitabo bugera kuri benshi bashoboka, by’umwihariko abakiri bato.”

Kagarara yavuze ko uyu munsi udasanzwe mu buzima bwe kubera ko uretse kumurika igitabo, abonye amahirwe yo gutanga ubutumwa bwe bushimangira ko abafite ubumuga na bo bashoboye.

Ati “Ni umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye. Ntabwo ari ukumurika igitabo gusa, ahubwo ni ugutanga ubutumwa bwanjye: Kugira ubumuga ntibivuze kudashobora. Iyo mubona Kagarara mubona umuntu ukora ibintu bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ariko hari icyo abantu batazi: Navukanye ubumuga [bw’ubugufi], abantu benshi bakanseka cyane.”

Yavuze ko gucibwa intege n’abari bamuzengurutse byatumye ava mu ishuri, ariko umunsi umwe aricara yibaza ikigomba gukurikiraho mu buzima bwe.

Ati “Nahisemo guhatana. Nasubiye mu ishuri, ngaragaza ko nshobora kubikora. Natangiye kuba umwe mu banyeshuri beza b’abahanga mu ishuri, mbona amanota meza none uyu munsi niga muri Kaminuza ibijyanye n’Ikoranabuhanga.”

Kagarara yagaragaje ko “kugira ubumuga bitavuze kutagira inzozi, kutiga no kudatanga umusanzu mu kubaka igihugu”, ashimangira ko “umuntu ufite ubumuga ni nk’undi wese.”

Ati “Dukwiye kwigisha abana b’ubu ko umuntu ufite ubumuga atari uwo guseka, ahubwo na we ari ikiremwamuntu kigenzi cyabo. Rimwe na rimwe usanga umuntu ufite ubumuga aba akeneye ko umuntu amutera ingabo mu bitugu.”

Yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubareka bakiga, kubashyigikira no kubaha amahirwe mu bintu bitandukanye kuko na bo bashoboye.

Yongeyeho ati “Ndifuza ko iki gitabo kitagararukira ku bana ba hano mu Rwanda gusa, ahubwo kikaba cyagera muri Afurika hose no mu bindi bice by’Isi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yashimiye Kagarara avuga ko abenshi bamuzi nk’umuntu usetsa abantu akanakora amashusho atandukanye ku mbuga nkoranyambaga, ariko guhera uyu munsi akaba afite izina rishya ari ryo “umwanditsi w’ibitabo”.

Ati “Inkuru ya Kagarara itwibutsa ko kugira ubumuga bitavuze kudashobora. Ntabwo bihagije kuvuga ko duha agaciro abafite ubumuga, ahubwo tugomba kubaha umwanya wacu, tukabitaho. Babyeyi, turebe ubushobozi bw’umwana mbere y’uko tureba ubumuga bwe.”

Yasabye buri wese witabiriye iri murika ry’igitabo kwibaza ati “Ni iki njyewe nakora kugira ngo umuntu ufite ubumuga yumve afite uruhare muri sosiyete yacu?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Numwana Justine, na we yashimiye Kagarara ku gitabo yanditse, avuga ko bazakomeza kumushyigikira ndetse n’abandi bafite ubumuga bakwiye kugaragaza ibyo bashoboye.

Ati “Iri ni itafari ushyize ku gihugu ni yo mpamvu twese twaje kugushyigikira. Wabigaragaje. Icyo tuba dusaba ni uko abantu batanga amahirwe kugira ngo abandi bagaragaze ubushobozi bwabo. Ni cyo tubura gusa naho abantu barashoboye.”

Abana babarizwa muri Moriox Kids n’umuhanzi Niyo Bosco waririmbiye indirimbo zinyuranye zirimo iyo yise “Ubigenza Ute”, bari mu basusurukije abitabiriye imurikwa ry’iki gitabo.

Umuhanzi The Ben uri kubarizwa muri Canada, wari uhagarariwe n’umujyanama we Muyoboke Alex, yaguze ibitabo bya miliyoni 1 Frw bingana na 28 naho Muyoboke ubwe agura iby’ibihumbi 500 Frw.

Ni mu gihe Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir baguze ibitabo bya miliyoni 1,4 Frw. Si bo gusa kandi baguze ibi bitabo kuko hari n’abandi bagiye bagura ibigera ku 10 n’ibiri munsi yabyo. Igitabo kimwe kiri kugura ibihumbi 35 Frw.

Iki gitabo cyanditswe na Kagarara kigizwe na paji 60, aho igice kimwe kiri mu Kinyarwanda “Muraho, Nitwa Kagarara”, ikindi kikaba mu Cyongereza, “Muraho, My name is Kagarara.”

Kigaruka ku buryo yavutse nk’abandi bana, ariko nyuma y’uko kugura byanze, urungano rwe rukamuseka, nyuma umuganga akaza kubwira umubyeyi we ko yavukanye ubumuga bw’ubugufi.

Kagarara avugamo uburyo nyuma yagize inzozi, yiyemeza gukoresha amaguru y’intebe mu “gukura kwe”, abasha kwereka Isi ibyiza bitandukanye biri mu Rwanda, ibyatumye amenyekana ubu akaba amaze kugira abantu barenga miliyoni 1 Frw bamukurikira kuri Instagram.

Muri iki gitabo cyiganjemo amafoto ashushanyije ku buryo akurura abana, Kagarara agaruka kandi ku buryo yahuyemo n’Umunyamerika Ashton Hall bagatamberana ibihugu bya Afurika akanamusura mu Rwanda ndetse n’uburyo yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda waciye bugufi bagasuhuzanya.

Umunyamakuru wa RBA, Nzeyimana Luckman, ni we wari uyoboye iki gikorwa
Umunyamakuru wa RBA, Nzeyimana Luckman, ni we wari uyoboye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa KCC, Nice Uwase, aha ikaze abitabiriye iki gikorwa cyo kumurika igitabo cyanditswe na Kagarara
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa KCC, Nice Uwase, aha ikaze abitabiriye iki gikorwa cyo kumurika igitabo cyanditswe na Kagarara
Sabrina ni umwe muri baje gushyigikira Kagarara muri iki gikorwa
Sabrina ni umwe muri baje gushyigikira Kagarara muri iki gikorwa
Uwahoze ari umunyezamu w'Amavubi, Kimenyi Yves (ubanza ibuyo) aganira na Kagarara
Uwahoze ari umunyezamu w'Amavubi, Kimenyi Yves (ubanza ibuyo) aganira na Kagarara
Sherrie Silver yageze muri KCC ari kumwe na Te quiero, umwe mu bana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation
Sherrie Silver yageze muri KCC ari kumwe na Te quiero, umwe mu bana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation
Igitabo cyanditswe na Kagarara kigamije gushimangira ubutumwe bwe ko "kugira ubumuga ntibivuze kudashobora"
Igitabo cyanditswe na Kagarara kigamije gushimangira ubutumwe bwe ko "kugira ubumuga ntibivuze kudashobora"
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, agura ibitabo mbere yo kwinjira mu cyumba cyabereyemo imurikwa rya "Muraho, Nitwa Kagarara"
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, agura ibitabo mbere yo kwinjira mu cyumba cyabereyemo imurikwa rya "Muraho, Nitwa Kagarara"
Igitabo cya Kagarara kirimo amafoto ashushanyije ku buryo gikurura abagisoma, cyane abakiri bato
Igitabo cya Kagarara kirimo amafoto ashushanyije ku buryo gikurura abagisoma, cyane abakiri bato
Uwizeye Enock 'Kagarara' wamamaye nka Ashton Small yavuze ko uyu ari umunsi udasanzwe mu buzima bwe
Uwizeye Enock 'Kagarara' wamamaye nka Ashton Small yavuze ko uyu ari umunsi udasanzwe mu buzima bwe
Kagarara yagaraje ubuzima bugoye yanyuzemo kubera ubumuga afite, n'uburyo yafashe umwanzuro wo kugaragaza ibyo ashoboye
Kagarara yagaraje ubuzima bugoye yanyuzemo kubera ubumuga afite, n'uburyo yafashe umwanzuro wo kugaragaza ibyo ashoboye
Ubwo umuhanzi Niyo Bosco yasusurutsaga abari muri KCC
Ubwo umuhanzi Niyo Bosco yasusurutsaga abari muri KCC
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yavuze ko kuri ubu mu mazina ya Kagarara hiyongereyeho ari umwanditsi w'ibitabo
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yavuze ko kuri ubu mu mazina ya Kagarara hiyongereyeho ari umwanditsi w'ibitabo
Umuyobozi Mukuru wa Imagine We Rwanda yagize uruhare mu kwandika no kumurika igitabo cya Kagarara, Dominique Uwase Alonga, yavuze ko afite inkuru yihariye ikwiye gusangizwa abandi
Umuyobozi Mukuru wa Imagine We Rwanda yagize uruhare mu kwandika no kumurika igitabo cya Kagarara, Dominique Uwase Alonga, yavuze ko afite inkuru yihariye ikwiye gusangizwa abandi
Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava cyangwa Seburikoko, ari mu bashyigikiye Kagarara
Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava cyangwa Seburikoko, ari mu bashyigikiye Kagarara
Mu gitabo, Kagarara avuga uburyo yahuye na Ashton Hall bakajyana mu bihugu birimo Ghana mbere y'uko amusura mu Rwanda
Mu gitabo, Kagarara avuga uburyo yahuye na Ashton Hall bakajyana mu bihugu birimo Ghana mbere y'uko amusura mu Rwanda
Abayobozi bitabiriye imurikwa ry'igitabo bifotozanya na Kagarara
Abayobozi bitabiriye imurikwa ry'igitabo bifotozanya na Kagarara
Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir bitabiriye iki gikorwa ndetse bagura ibitabo bya miliyoni 1,4 Frw
Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir bitabiriye iki gikorwa ndetse bagura ibitabo bya miliyoni 1,4 Frw
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, asuhuzanya na Kagarara
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, asuhuzanya na Kagarara
Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Ntarindwa Diogène, na we yashyigikiye Kagarara
Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Ntarindwa Diogène, na we yashyigikiye Kagarara
Muyoboke Alex yaguze ibitabo by'ibihumbi 500 Frw anavuga ko The Ben yaguze ibitabo bya miliyoni 1 Frw
Muyoboke Alex yaguze ibitabo by'ibihumbi 500 Frw anavuga ko The Ben yaguze ibitabo bya miliyoni 1 Frw

Amafoto: Kwizera Remy Moses

Video: Bizimana Confiance