00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kagugu: Habonetse umurambo w’umusore umanitse mu giti

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 March 2024 saa 11:17
Yasuwe :

Umuhungu w’imyaka 18 witwa Shumbusho Yasini, wari utuye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi uri mu giti.

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024,nibwo umurambo w’uyu musore wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuri GS Kagugu, wagaragaye uri mu mugozi umanitse mu giti.

Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko uyu musore yabaga kwa nyirakuru. Ngo hari umuntu wamuhamagaye mu gitondo amubwira ko amushaka ajya kumureba, ntiyongera kugaruka.

Ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere mu Kagari ka Kagugu, Mushimiyimana Jonathan,yabwiye IGIHE, ko bakeka ko uyu musore yaba yishwe.

Ati “ Urebye aho umurambo we wari uri, ubona ko mu ntambwe nkeya hari ahantu hagaragaraga ko hari ibimenyetso by’uko hari abandi bahakandagiye. Ikindi ubona ko umubiri we wariho icyuya afite n’amaraso ku munwa.”

Yongeyeho ko inzego zishinzwe umutekano zahise zita muri yombi abasore babiri barimo uwo bari bararanye.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages