Mu bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga ryatowe ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 161, amaze kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagennye abakandida ku mwanya w’Umushinjacya Mukuru n’Umwungirije.
Nk’uko tubikesha itangazo ryaturutse muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe, mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Nzeri 2013 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatanze abakandida ku myanya mikuru mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda.
Ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru Perezida wa Repubulika yagennye Muhumuza Richard usanzwe ari Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu (National Prosecutor). Ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru wungirije yagennye Agnes Mukagashugi na we usanzwe ari Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. Aba bombi bakazashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena y’u Rwanda kugira ngo bemezwe.
Mu bucamanza habaye impinduka
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Nzeri 2013 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafashe ibyemezo bigena impinduka mu nzego z’Ubucamanza.
Urukiko Rukuru rwahawe Kaliwabo Munyantore Charles ngo arubere Perezida, uyu akaba yari asanzwe ari Umuvugizi w’inkiko. Uyu mwanya wari umaze igihe kirenga umwaka nta muyobozi uwurimo, kuko uheruka ari Busingye Johnston wahavuye ajya kuba umucamanza mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, nyuma akahava aza kuba Minisitiri w’ubutabera.
Mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Kamere Emmanuel yagizwe Perezida uwo mwanya awusimbuyeho Gatete Gakwaya Benoit yagizwe umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga, na ho Visi Perezida warwo aba Rwanyindo Fanfan Kayirangwa, umwanya n’ubundi wari ufitwe n’uwabaye Perezida w’uru rukiko.
Uwari Umushinjacyaha Mukuru wungirije Hitiyaremye Alphonse yagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.
Kaliwabo Munyantore Charles ni muntu ki?
Kaliwabo Munyantore Charles afite imyaka 44 y’amavuko, arubatse. Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru ayakomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yakuye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu mategeko. Yakomeje muri iyo Kaminuza mu cyiciro cya gatatu ahakura impamyabushobozi ihanitse mu mategeko ajyanye n’ubucuruzi.
Yagize amasomo menshi y’ikarishyabwenge mu mategeko, cyane cyane ku birebana n’Inkiko Gacaca, amategeko akoreshwa mu Rwanda, kandi akaba yaritabiriye inama nyinshi mpuzamahanga, zaba izabereye mu Rwanda no mu mahanga ku birebana n’amategeko n’ubucamanza.
Agizwe Perezida w’Urukiko Rukuru yari asanzwe ari umuvugizi w’Inkiko, ariko kandi yanahawe izindi nshingano zinyuranye mu rwego rw’ubutabera, kuko yari n’Umugenzuzi w’inkiko by’umwihariko ashinzwe kurwanya ruswa n’ibirebana n’imanza z’ibirarane.
Mu bihe binyuranye yabaye kandi Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko w’agateganyo, Umucamanza mu rukiko rukuru ishami rya Nyanza, yabaye Perezida w’Urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Kigali, Umujyanama mu rukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri, Umujyanama mu by’amategeko muri Banki yahoze yitwa BCDI ubu ni ECOBANK.
Ni umwe mu bagize komite ishinzwe ibyemezo bifatwa nk’amategeko mu rukiko rw’Ikirenga, akaba kandi n’umwe mu bagize Komite y’igihugu ishinze kurwanya ruswa n’akarengane.



















TANGA IGITEKEREZO