00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamena 2017, ukwezi ntarengwa ko kumenya niba mu Kivu hari Peteroli

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 January 2017 saa 10:22
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira igenzura rizamara amezi atatu, rikazarangira rigaragaza niba mu kiyaga cya kivu harimo peteroli cyangwa ntayo, kuko ibimenyetso bihari bituma bikekwa ko ubwo butunzi bwaba buharangwa.

Uku gushakisha Peteroli kugiye gukurikira ivumburwa ryayo mu kibaya cy’ikiyaga cya Albert gihuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Tanganyika, ibyo biyaga byombi bikaba biri mu karere kamwe na Kivu iri hagati y’u Rwanda na RDC.

Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubutaka na Mine mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere, Lieutenant-Colonel Doctor Emmanuel Munyangabe, yabwiye RBA ko kugeza muri Kamena u Rwanda ruzaba rwamenye niba rufite peteroli mu kiyaga cya Kivu.

Dr Munyangabe yavuze ko mu Kivu “harimo ibimenyetso nk’ibice bifite ubushyuhe ari nabyo bizibandwaho mu gupima”, aho usanga ubwo bushyuhe buhuye n’ubwo mu biyaga bya Tanganyika na Albert byamaze kubonekamo peteroli.

Ni gahunda izamara amezi atatu, guhera muri Werurwe kugeza muri Kamena, ari nabwo hazatangazwa ibyavuye muri ubwo bushakashatsi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gusengera igihugu, ‘National Prayer Breakfast’ kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, Perezida Kagame yavuze ko kuva kera atigeze yumva ukuntu ibihugu bituranye n’u Rwanda bishobora kugira imitungo kamere yihariye, u Rwanda ntiruyigire kandi biteye kimwe.

Ati “Kera najyaga mbaza abayobozi mu nzego zitandukanye bafite ibintu bazobereyemo, nkababaza nti ‘ariko njya numva bavuga ngo igihugu cyacu kirakennye mu bukungu busanzwe, mu mabuye y’agaciro, mu biki, ariko nkababaza ikibazo kimwe nti ‘ariko abenshi ko muzi za siyansi n’ibindi mwazobereyemo, mwansobanurira ukuntu ibi bavuga dukennye, tudafite, biba ahandi ariko bikaza bikagarukira ku mupaka w’u Rwanda ?”

Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

“Ku buryo ibihugu bituzengurutse byose bibifite ubwo bukungu ariko byagera ku mupaka bigahagarara? Nkavuga ngo ‘hagomba kuba hari ibintu natwe dufite, ndetse ntangira no gukeka nti ariko se ubundi kera u Rwanda ntabwo rwanganaga gutya. Cyangwa kera abantu bapimye imipaka bakurikije aho ibintu biri, bareba ahatari ibintu baba ariho baduha?”

“Ariko abo baribeshye kuko aho badusigiye hari abantu. Ariko ibyo bintu rero nabyo maze kumenya ko bihari, byinshi bitagira uko bingana.”

Perezida Kagame yamaze impungenge abajya bumva ko amabuye y’agaciro iyo abonetse havuka ibiteza ibibazo, avuga ko ku Rwanda nta mpungenge zihari ndetse imikoreshereze yayo yubakitse neza.

Yakomeje agira ati “Nidusanga dufite amabuye y’agaciro, [arahari ntabwo ari ‘nidusanga’], turayafite, tugiye kuyakoresha, ndetse guhera muri uyu mwaka wa 2017 ni bimwe tuzatangiriraho. Tuzabitangiriraho dushyize imbere abantu, Abanyarwanda.”

Ikigo gishinzwe umutungo kamere kivuga ko uretse uyu mushinga wo gucukura peteroli uri gutanga icyizere, mubihe bishize u Rwanda rwakomeje kugenda ruvumbura amabuye y’agaciro atari asanzwe ku isoko ryarwo.

Biteganyijwe ko uyu mwaka uzashira mu Rwanda hageze ikoranabuhanga ritandukanya amabuye y’agaciro, kuko nko muri coltan haba harimo niobium na tantalum byajyaga bigurishirizwa hamwe, ubu bikazajya bitandukanywa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages