Ni inama y’iminsi itatu yatangijwe kuri uyu wa 28 Kanama 2023, yateguwe na UoK ku bufatanye n’Ihuriro ry’Abashakashatsi bakora ku ngingo zigamije iterambere rya Afurika (Africa Research Group, ARG) na Kaminuza ya Nottingham yo mu Bwongereza.
Yitabiriwe n’Umuyobozi wa ARG, Prof. Ken Kamoche, Umuyobozi wa kaminuza ya Kigali, Prof. David Karungu Wangombe, abashashatsi bo ku Mugabane wa Afurika n’indi migabane, abarimu bo muri Kaminuza zitandukanye ndetse n’abafite inshingano mu bigo by’imari.
Umuyobozi wa kaminuza ya Kigali, Prof. David Karungu Wangombe, yavuze ko iyi kaminuza kuba yaragize uruhare mu itegurwa ry’iyi nama ari inyungu ku Rwanda kuko imyanzuro izayifatirwamo izanagira uruhare mu iterambere ryarwo na Afurika muri rusange.
Ati ‘‘Kaminuza ya Kigali irashaka kuba umusingi w’ubumenyi, bivuze ko iri gushaka kongera umusaruro ukomoka ku bumenyi. Kugira Afurika ifite ubumenyi ni ryo pfundo ry’ibi turi kugerageza gukora, rero gufatanya n’abantu nka ARG twasanze birimo kureba kure cyane.’’
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR), Jackson Kwikiriza, yavuze ko iyi nama yaje icyenewe kuko hakwiye kugaragara uruhare rw’ubushakashatsi mu iterambere ry’ibigo bikora imishinga runaka, biramutse bigize ubufatanye n’ibigo by’imari.
Ati ‘‘Biragaragara ko bishobora kugorana ko ikigo runaka, abahinzi runaka, abashoramari runaka bashobora kwiteza imbere badafite amafaranga. Ikibura cyane cyane ubu ni ikijyanye n’ikoranabuhanga. Ni ukuvuga ngo ikoranabuhanga ntabwo riranoga mu bigo by’imari.’’
Kwizirika yagaragaje ko hatanogejwe imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu bigo by’imari byadindiza iterambere ry’ababigana, cyane cyane rigakoreshwa hirindwa umwanya munini usaba ababigana kuba bajya kubisabiraho serivisi bakabaye babona batavuye aho bari ngo bibasabe gukora ingendo ndende.
Yanongeyeho ko abashakashatsi bitabiriye iyi nama hakenewe umusanzu wabo mu kumenya uburyo bwiza bwakoreshwa mu kwirinda ibihombo byaturuka ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bigo by’imari.
Ati ‘‘Ikindi kigihari ni kwa guhanga udushya mu bakozi. Hakanewe noneho kongera ubumenyi binyuze muri izi kaminuza, ku buryo abazivamo baba bafite ubushobozi mu gutanga serivisi nziza.’’
Iyi nama isanze Abaturarwanda bari ku kigero cya 93% mu gukorana n’ibigo by’imari, aho abakuze 36% bakorana n’amabanki, gusa hakaba hagikenewe ubwiyongere bw’itangwa ry’izo serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Umushakashatsi muri Kaminuza ya Católica Porto Business School yo muri Portugal, Arménio Rego, mu bushakashatsi bwo mu 2022 yakoreye mu Burayi ndetse no muri Angola, bwamuhaye ishusho y’uko ibigo bya Afurika bishyira imbaraga mu mikoranire myiza hagati y’abayobozi n’abakozi babyo, ugereranyije n’uko bikorwa i Burayi.
Yagaragaje ko ibi byaba ikimenyetso ko gushyira hamwe kw’abakorera mu bihugu bya Afurika, kwagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’uyu mugabane.
Umuyobozi wa ARG, Prof. Ken Kamoche, na we yagaragaje ko ari iby’agaciro gakomeye kuba iyi nama yahuriyemo abashakashatsi baturutse ku migabane itandukanye, kuko ubunararibonye buzayisangirirwamo buzagira uruhare mu bufatanye bugamije gukuraho imbogamizi mu iterambere rya Afurika ndetse n’indi migabane yahagarariwe, bikagirwamo uruhare n’ubumenyi bushingiye ku bushakashatsi.
Iyi nama ni iya karindwi ibaye ku rwego mpuzamahanga igategurwa bigizwemo uruhare na Africa Research Group. Zimwe mu ziheruka zayibanjirije harimo iyabereye muri Kaminuza ya Nottingham Trent yo mu Bwongereza mu 2010, indi ibera muri Kaminuza ya Nottingham mu 2012, Kaminuza ya Manchester mu 2013, Daystar University Kenya mu 2015, indi ibera muri Kaminuza ya Mauritius mu 2017 ndetse n’iyabereye i Ningbo muri Kaminuza ya Nottingham mu Bushinwa mu 2019.
Amafoto: Shumbusho Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!