Ni igikorwa cyatangiriye mu bigo by’amashuri yisumbuye yo mu Karere ka Huye kikazakomereza no mu turere twa Gisagara, Nyanza, Nyaruguru na Nyamagabe.

Ibiganiro biri gutangwa biri kwibanda ku gukumira inda zitateguwe, kurwanya ibiyobyabwenge, kwimakaza isuku, gukunda igihugu no gukoresha neza ikoranabuhanga birinda kuba imbata zaryo.

Umwarimu mu CUR, Gasana Ildephonse, avuga ko gahunda nk’iyi yo gufasha abaturage kugira imibereho myiza no kugera ku iterambere isanzwe iri mu nshingano zabo.

Yagize ati “Mu ntego zacu nka Kaminuza harimo kwigisha, gukora ubushakashatsi ndetse no kugira uruhare mu bikorwa bikorerwa abaturage. Iki cya gatatu ni cyo turi gushyira mu bikorwa, ibyo twigisha mu mashuri bisubiza ibibazo by’abanyarwanda ni byo turi gukora, turamanutse kugira ngo duhere ku rubyiruko turwigishe”.

Bamwe banyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Boniface mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, hamwe muhatangiwe ibyo bibaniro, bavuga ko bishimira ko mu bahaye ibiganiro harimo bakuru babo biga muri Kaminuza.

Ati “Nishimiye kuba bakuru bacu biga muri Kaminuza baza kutugira inama, namenye ibintu byinshi byamfasha kwirinda kujya mu ngeso mbi; ngomba kwita ku kwiga nirinda ko hari ibindi byandangaza kuko bishobora kunyicira ubuzima”.

Abanyeshuri babiri biga mu mwaka wa mbere batewe inda muri 2015, mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Boniface.

Ubuyobozi bwa Kaminuza Gatolika buvuga ko nubwo ibiganiro nk’ibi biri guhabwa urubyiruko, uruhare rw’ababyeyi mu kubaha uburere no kubarinda kujya mu ngeso mbi rutavuyeho.

Nta rubyiruko ruzima, nta terambere

Abahagarariye urubyiruko bavuga ko ibiganiro biri gitangwa na CUR bibafasha kwesa imihigo biyemeje kandi badashobora kugera ku iterambere n’imibereho myiza badafite urubyiruko ruzima.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Huye, Muvandimwe Freddy, avuga ko kugira ngo bagere ku iterambere rirambye bisaba kuba bafite urubyiruko rutiyandarika.

Ati “Ibyo Kaminuza Gatolika iri gukora ni ibidufasha kwesa imihigo yacu kuko bidufasha kugira urubyiruko ruzima rutiyandarika cyangwa ngo rujye mu ngeso mbi zirimo gufata ibiyobyabwenge n’izindi, nta rubyiruko ruzima nta terambere twageraho.

Usibye mu mashuri yisumbuye, ibi biganiro Kaminuza Gatolika y’u Rwanda iri kubitanga no ku rubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye ruri ku rugerero.

Mu karere ka Huye hagaragara ibigo by’amashuri yisumbuye bisaga 50 kandi biteganyijwe ko abatanga ibiganiro bazabigeramo byose bagakomereza no mu tundi turere.

Umwe mu banyeshuri biga muri CUR aganiriza urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ku kwirinda ubusambanyi n'inda zitateganyijwe
Umwe mu banyeshuri biga muri CUR aganiriza urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ku kwirinda ubusambanyi n'inda zitateganyijwe
Gasana Ildephonse, Umwarimu mu CUR,  avuga ko gahunda yo gufasha abaturage kisanzwe iri mu nshingano zabo
Gasana Ildephonse, Umwarimu mu CUR, avuga ko gahunda yo gufasha abaturage kisanzwe iri mu nshingano zabo
Kaminuza Gatolika y'u Rwanda iganiriza n'urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye ruri ku rugerero
Kaminuza Gatolika y'u Rwanda iganiriza n'urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye ruri ku rugerero

[email protected]