00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda igiye guhugura abapolisi mu ikoranabuhanga

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 24 February 2015 saa 06:19
Yasuwe :

Kaminuza y’ u Rwanda na Polisi y’u Rwanda byasinyanye amasezerano y’ubufatanye aho abapolisi bazongererwa ubushobozi mu ikoranabuhanga, ubumenyi mu bya Politiki no mu by’imitekerereze.

Polisi ivuga ko aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2015, afite aho ahuriye n’umwuga w’igipoli.

CP. Felex Namuhoranye Umuyobozi wa Umuyobozi w’ ishuri rikuru rya polisi y’ igihugu (National Police College), avuga ko amasezerano bagiranye na Kaminuza y’u Rwanda afite icyerekezo cy’aho polisi iganisha amahugurwa yayo.

Yagize ati "Aya masezerano agamije guhugura abapolisi mu ikoranabuhanga, ubumenyi mu bya politiki, ubumenyi bw’ imitekerereze ya muntu."

CP. Namuhoranye akomeza avuga ko aho kugira ngo bige amategeko, ahubwo bakoresha ubumenyi, siyansi y’ikoranabuhanga kugira ngo barwanye ibyaha bikoresha ikoranabuhanga.

Prof. James MeWHA, umuyobozi w’ikirenga wungirije wa kaminuza y’u Rwanda, avuga ko icyo bakoze ari ugukomeza amasezerano mu kongerera ubumenyi polisi.

Ati "Polisi y’ igihugu ifite uko isanzwe igaragara neza mu muryango nyarwanda, ni yo mpamvu twemeranyije guhugura abapolisi bashya bakuru bakiga ikoranabuhanga n’ubumenyi mu by’ imitekerereze…"

CP. Namuhoranye avuga ko mu mwaka wa 2007 basinyanye amasezerano n’ ishuri rikuru ryahoze ryitwa KIE, naho mu 2011 basinyana n’ icyahoze ari KIST.

Akomeza avuga ko nyuma y’aho kaminuza zihurijwe hamwe, byatumye habaho amasezerano na kaminuza y’ u Rwanda (UR).

Mu mwaka wa 1954, NPC (National Police College) yatangiye ari ishuri ry’ ubuvuzi. Ryaje kuba ishuri rya polisi mu 1960 ariko rihindura izina ryitwa Ecole de la Gendarmerie Nationale (EGENA); mu 2001 ryongeye guhindura izina ryitwa National Police Academy (NPA).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages