Ni inama mpuzamahanga ya karindwi izabera muri Kigali Convention and Exhibition Village (KCEV), muri Camp Kigali, kuwa 23-27 Ugushyingo 2017, ikazahuza abahanga, inararibonye n’abanyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye zo ku Isi, biga n’abakora mu buvuzi, ubuforomo n’iby’imiti (Pharmacy).
UR yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane ko iyo nama izigirwamo byinshi bitandukanye bigamije guteza imbere ubuzima ku Isi, birimo ikoranabuhanga mu buvuzi, kugeza ubuvuzi kuri bose n’ibindi.
Umuyobozi wungirije muri komite ishinzwe gutegura iyi nama, Geofrey Bayingana, yavuze ko abantu bazahabwa amasomo y’igihe gito bagahabwa impamyabushobozi zongera agaciro ka Diporome zabo.
Yagize ati “Hazabaho amasomo y’igihe gito aho abantu bamwe bazajya bagenda nyuma ya saa sita bakiga. Twasanze hari abanyeshuri bacu bishyura amafaranga menshi kugira ngo babone izindi mpamyabumenyi zitandukanye na Dipolome babona. Hari abashaka iz’ubuzima rusange (Global Health) n’izindi. Twaravuze tuti ‘tuzanye imiryango izitanga, ikazitangira hano, umunyeshuri waje akayiboneramo kandi kuri ya mafaranga yamuzanyemo.”
Uretse Abanyarwanda basaga 500 bishyuriwe na Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu cy’ ubuzima (RBC), umunyamahanga w’umunyamwuga mu buzima yishyuzwa amadolari ari 780 $ naho umunyarwanda akishyura ibihumbi 50Frw, umunyeshuri atanga ibihumbi 20Frw.
Aya masomo y’igihe gito bazahabwa, basobanuye ko ubusanzwe hari nk’ayo usanga abanyamahanga bishyuzwa amadolari asaga 1000$ ariko ko uzazamo azayahabwa nta yandi atanze.
Muri iyi nama kandi hazabaho n’uburyo bwo guhuriza hamwe abantu mu masaha 48, bagahabwa ikibazo runaka mu byugarije Isi mu buzima bakagishakira igisubizo gitandukanye n’igisanzwe gihari.
Umyobozi Mukuru wa Komite ishinzwe gutegura iyi nama, Kabogo Janvier, yavuze ko kugeza ubu abantu basaga 1000, barimo abanyarwanda barenga 600 bamaze kwiyandikisha kuzitabira iyi nama. Ukazaba ari umwanya mwiza w’abanyeshuri b’abanyarwanda kugaragaza ibyo bifuza kwigirwaho, ibyo UR ikora birimo ubushakashatsi n’ibindi.
Bimwe mu bindi bikorwa bizakorwa muri iyi nama, harimo gusuzuma indwara zitandukanye ziganjemo izitandura, bikazakorerwa i Gikondo kuri Expo Ground; gutanga amaraso ndetse n’umwanya wo gusura ibice bitandukanye bitatse ubwiza bw’u Rwanda.
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, yavuze ko iyi nama yagizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), RBC, Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO