Ubwo Covid-19 yadukaga, ubushakashatsi bwarakozwe hirya no hino ku Isi hashakwa igisubizo, haza kuboneka urukingo rwayo.

Mu Rwanda, inzego za Leta n’abashakashatsi bashishikarijwe guhanga ibishya mu gufata ibipimo, kubibika no kubisesengura, kugira ngo bifashe igihugu mu gufata ingamba zihamye kuri COVID-19.

Kaminuza y’u Rwanda yahise itangiza imishinga ibiri ikomeye yitezweho gushyira ahagaragara ubushakashatsi kuri Covid-19, ingaruka yagize ku buzima bw’umuturage w’u Rwanda n’ubukungu bw’igihugu ndetse n’ingamba zafatwa mu gukumira iki cyorezo hamwe n’ibindi bizaza nyuma.

Mu mishinga yatangijwe harimo uwo gukusanya amakuru n’uwo kuyasesengura mu buryo bw’ubuhanga hifashishijwe mudasobwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira 2022, itsinda ry’abashakashatsi riri gukora kuri iyi mishinga ryagaragarje ko rigeze kure ubushakashatsi kandi ko bwitezweho impinduka mu guhangana n’indwara zikomeye mu buvuzi bw’u Rwanda.

Umwe mu bakora ubu bushakashatsi, Prof. Dr. Marc Twagirumukiza, yagaragaje ko nibumara gukorwa buzafasha mu rwego rw’ubuvuzi kuko buzatanga inzira nyazo zo gukusanya amakuru ku byorezo bitandukanye.

Ati "Covid-19 yagenjeje make ariko ejobundi ntabwo yari ihari. Ubu mu gitondo cya kare dushobora kubyuka twambaye udupfukamunwa hashyizweho na guma mu rugo. Ni izo mpungenge dufite zo kureba koko niba yaragiye. Twaravuze duti reka tuyitange imbere nijya no kugaruka izasange twiteguye."

Yakomeje agira ati "Icyiza ni uko ubwo bushakashatsi buzadufasha no guteganya ku bindi byorezo. Hari Ebola ivugwa muri Uganda, ubushita bw’inkende n’ibindi. Ibi byorezo bigenda biza tubona uburyo bushya bwo kubitanga imbere."

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayihura Didas Muganga, yavuze ko ubu bushakashatsi bwitezweho byinshi mu guhindura uburyo amakuru akusanywa ku ndwara z’ibyorezo, yemeza ko abashakashatsi beza ari abazana impinduka zikenewe mu muryango Nyarwanda.

Ati “Uyu mushinga udufasha guhanga udushya mu guhangana n’indwara no kubaka uburyo buhamye bwo kubona amakuru no gusesengura ubwiyongere bwa Covid-19 mu muryango no gufasha inzego z’ubuvuzi mu kwita no ku bindi byorezo.”

Ku ruhande rw’umushinga uzwi nka Predict [wo gukusanya amakuru], watewe inkunga n’Ikigo cy’Igihugu cya Siyansi n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, NCST, ya miliyoni 50 Frw kugira ngo ubushakashatsi buzakorwe neza nta nkomyi.

Umuyobozi muri iki kigo, Dr Mukanyirigira Didacienne, yasabye abari gukora ubushakashatsi kugerageza gushyiramo imbaraga ku buryo mu mpera z’uyu mwaka bazaba bamaze kugaragaza iby’ibanze byabuvuyemo.

Yabasabye kandi kwibuka ko amakuru azakusanywa agomba gusangizwa inzego zifata ibyemezo mu Rwanda kugira ngo ajye yifashishwa.

Umushinga wa LAISDAR usesengura amakuru hakoreshejwe ibipimo bya gihanga by’ubushakashatsi, watewe inkunga n’Ikigo cy’igihugu cya Canada cy’ubushakashatsi (IDRC).

Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, inzobere za Kaminuza y’u Rwanda zifatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Kaminuza ya Gent mu Bubiligi, Edence Health – ikigo cyigenga cy’ubushakashatsi cyo mu Bubiligi n’umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta ukora ubushakashatsi ku iterambere rirambye, RASD.

Muri ubu bushakashatsi habajijwe abantu basaga 7000, ndetse hakazifashishwa n’amakuru (data) yo mu bitaro 15 byatoranyijwe mu gihugu.

Imibare y’ibanze yagaragaje ko ku babajijwe nibura 90% bagaragaje ko Covid-19 yatumye batakaza akazi, abandi bakora amasaha arenze ayo bari basanzwe bakora bigira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Kayihura Didace Muganga yagaragaje ko ubushakashatsi bwiza ari ubukemura ibibazo bya sosiyete
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Kayihura Didace Muganga yagaragaje ko ubushakashatsi bwiza ari ubukemura ibibazo bya sosiyete
Dr Masabo yavuze ko imibare y'ibanze yamaze kuboneka
Dr Masabo yavuze ko imibare y'ibanze yamaze kuboneka
Dr Didacienne Mukanyirigira yibukije abari gukora ubushakashatsi ko ibizavamo atari ibyabo bwite
Dr Didacienne Mukanyirigira yibukije abari gukora ubushakashatsi ko ibizavamo atari ibyabo bwite
Prof. Stefan umwe mu bagize uruhare mu bushakashatsi buri gukorwa
Prof. Stefan umwe mu bagize uruhare mu bushakashatsi buri gukorwa
Prof. Dr. Marc Twagirumukiza, yagaragaje ko ubu bushakashatsi nibumara gukorwa buzafasha mu rwego rw’ubuvuzi kuko buzatanga inzira nyazo zo gukusanya amakuru ku byorezo bitandukanye
Prof. Dr. Marc Twagirumukiza, yagaragaje ko ubu bushakashatsi nibumara gukorwa buzafasha mu rwego rw’ubuvuzi kuko buzatanga inzira nyazo zo gukusanya amakuru ku byorezo bitandukanye