Amakuru agera kuri IGIHE aravuga ko abakozi barenga 748 bahagaritswe ku mirimo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, bitewe n’uko amasezerano bagiranye na Kaminuza y’u Rwanda yarangiye uyu munsi tariki ya 30 Nzeri 2014.
Abakozi bahagaritswe ku mirimo yabo ni ba nyakabyizi bakoreraga ku masezerano ari hagati yabo na Kaminuza y’u Rwanda (contract), bose bakaba bakoreraga mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda, hirya no hino mu gihugu.
Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ni 3.351; impinduka zireba abakozi mu bigo bya leta nizimara gushyirwa mu bikorwa, bazasigara ari 2425; bisobanuye ko ba nyakabyizi ari 748.
Abakozi bahagaritswe ni abagombaga kurangiza akazi kabo muri Nzeri ndetse n’abari basanzwe ari abakozi ba leta (sous status) muri iyi kaminuza, bahagaritswe ku mirimo yabo kubera impamvu zitandukanye.
Amakuru dukesha umwe mu bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko aya makuru ari ukuri, ariko bitarashyirwa ku karubanda. Gusa ngo itariki ya none akaba ari bwo imirimo yabo yarangiye, bamwe bakaba basabwe gusubiza ibikoresho bya Kaminuza, mbere y’uko barangiza akazi k’ uyu munsi.
Biravugwa ko umubare urenga gato 50% by’ aba 700 bakoraga mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rikorera i Huye (UR-Huye Campus), ngo kuko ubwo Minisiteri ifite abakozi mu nshingano yatangiraga gushishikariza ibigo bya leta kugabanya umubare wa ba nyakabyizi, ibigo bimwe byatangiye gushaka uko byaha imirimo abo bantu, binyuze mu ipiganwa ryemewe, ngo iri shuri ryo ryabigenzemo biguruntege.
IGIHE yagerageje kuvugana na Pudence Rubingisa, Umuyobozi Wungirije muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Imari n’Ubutegetsi ntibyadukundira. Gusa mu ibaruwa yanyujije kuri internet yandikira abayobozi b’amashami ya Kaminuza y’u Rwanda bose, yabasabye gusaba kwaka ibikoresho bya kaminuza abakozi bose ba nyakabyizi, bagomba kurangizanya na kaminuza bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2014.
Leta y’u Rwanda iri mu mavugurura yo kugabanya abakozi mu bigo bya leta, hagamijwe gukuraho akayabo kagendaga ku mishahara. Amafaranga agiye gutabarwa ngo ni ayagendaga ku bakozi bakora imirimo imwe, ba nyakabyizi ndetse n’abandi.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Uwizeye Judith yasobanuye ko ahakoraga ba nyakabyizi benshi hazashakirwa abakozi bashoboye akazi.



















TANGA IGITEKEREZO