00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda yahuguye 19 ku ikoranabuhanga rifasha mu kwihangira umurimo

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 24 August 2023 saa 01:34
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yasoje icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa yahabwaga cy’abanyeshuri 19, binyuze mu kigo Nyafurika cy’Icyitegererezo cyigisha ibijyanye no guhuza ibintu hifashishijwe murandasi (African Centre of Excellence in Internet of Things, ACEIoT).

Bahugurwaga ku gukoresha ikoranabuhanga bakihangira imirimo, bakemura bimwe mu bibazo byugarije igihugu.

Ni mu muhango wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), kuri uyu wa 23 Kanama 2023.

Witabiriwe n’Umuyobozi wa Koleji y’Uburezi n’Ikoranabuhanga Dr. Ignace Gatare , umuyobozi w’Agateganyo wa African Centre of Excellence in Internet of Things (ACEIoT), Assoc. Prof. Damien Hanyurwimfura, Umuyobozi w’Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) mu Rwanda no mu Burundi, Shiotsuka Minako n’abandi bayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa ba Kaminuza y’u Rwanda.

Icyiciro cyasoje amahugurwa cyahuguwe mu gihe cy’amezi atandatu bikorwa mu matsinda atanu, buri tsinda rigira ikibazo ryibandaho mu gukoresha ikoranabuhanga kigashakirwa umuti.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa Koleji y’Uburezi n’Ikoranabuhanga Dr. Ignace Gatare yashimiye abasoje amahugurwa avuga ko ari mu murongo w’imwe mu ndangagaciro 10 z’umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda ijyanye no guteza imbere Umurimo.

Yagize ati “Twizeye ko ubumenyi mwahawe muri aya mezi atandatu buzabafasha mu kugira uruhare mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bikibangamiye sosiyete bityo mukagira uruhare mu mpinduka nziza hagamijwe iterambere rirambye”.

Umunyeshuri uri mu bahawe aya mahugurwa, Penine Ngizwenayo, yakoreye mu itsinda ryakoze ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu gutanga impuruza ko hari ahantu hagiye kuba umwuzure ku buryo abashobora kuva aho hantu babikora kare ntibahasige ubuzima cyangwa ibishobora kwimurwa na byo bikaba byakorwa bitarangizwa na wo.

‘‘Twahuje ibikoresho bitandukanye, twakoresheje ESP ndetse n’ayo matara n’icyo twakwita indangururamajwi, turabihuza ku buryo tujyana sisitemu ku mugezi yo ikareba hagati yayo n’umugezi intera irimo, uko amazi azamuka igatanga ubutumwa bitewe n’aho amazi ageze’’.

Ngizwenayo yavuze ko iryo koranabuhanga ritewe inkunga yaba iy’amafaranga ndetse no kwemererwa kurikoresha, ryagira uruhare mu gutuma abantu cyane cyane abatuye mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza, baburirwa kare.

Umuyobozi w’Agateganyo wa African Centre of Excellence in Internet of Things (ACEIoT), Assoc. Prof. Damien Hanyurwimfura, yavuze ko iri tsinda ndetse n’andi afite ibindi yakoze muri aya mahugurwa y’amezi atandatu, bizeweho umusaruro mu kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije igihugu.

Ati ‘‘Tubitezeho ko ubumenyi bahawe bazagenda bakabukoresha bahanga imirimo cyangwa bagafasha bagenzi babo kuba bayihanga. Bagiye bakorera imishinga mu matsinda, ni ukuvuga ngo bafite amatsinda atandukanye, muri ayo matsinda rero bazajya bakomeza bakorane kugira ngo bashake ibisubizo.’’

Aya mahugurwa ari mu mushinga wa Kaminuza y’u Rwanda wo guhugura abanyeshuri 60 mu myaka itatu, uterwa inkunga n’ibigo birimo Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), Kobe Institute of Computing (KIC), KIC Alumni na CDC Japan International.

Umuyobozi wa JICA mu Rwanda no mu Burundi, Shiotsuka Minako, yibukije abasoje amahugurwa ko bashyigikiwe, abasaba kugira uruhare mu kuzana impinduka nziza mu iterambere ry’u Rwanda bakoresheje ubumenyi bahawe.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro baturutse mu Buyapani barimo Bwana Kawanami Tadakazu, Umuyobozi wungirije wa Kobe City, Bwana Fukuoka Kenji , umuyobozi wa Kobe Institute of Computing,Bwana Ambasaderi Miyashita Takayuki wahoze ari Ambasaderi w’u Yapani mu Rwanda, Madamu Shotsuka Minako, Uhagarariye JICA mu Rwanda n’u Burundi n’abandi.

Umuyobozi w’Agateganyo wa African Centre of Excellence in Internet of Things (ACEIoT), Assoc. Prof. Damien Hanyurwimfura, yavuze ko abasoje amahugurwa bitezweho umusanzu mu iterambere ry'u Rwanda
Umuyobozi wa JICA mu Rwanda no mu Burundi, Shiotsuka Minako, yibukije aba banyeshuri ko bashyigikiwe abasaba kuzakoresha ubumenyi bungutse mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga
Bagize umwanya wo gusobanura imikorere y'imishinga yamatsinda bahuguriwemo
Buri tsinda rifite umwihariko mu gukoresha ikoranabuhanga ryakemera ibibazo byugarije igihugu
Abasoje amahugurwa bashimiwe uruhare rwabo n'umuhate, mu gukurikira amasomo azabafasha guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga
Abafatanyabikorwa b'uyu mushinga na bo bashimiye abahuguwe ku muhate wabo mu gushaka gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kuzana impinduka nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages