00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda yashyize amasomo ‘online’ mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 21 September 2025 saa 07:54
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko mu gihe u Rwanda rwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, amashuri yayo arii i Kigali azaba yimuriye ibikorwa byayo ‘online’ mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa by’iri rushanwa bizagende neza.

Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye kubera mu Mujyi wa Kigali kuva kuri uyu wa 21 ikazarangira ku wa 28 Nzeri 2025.

Itangazo rya Kaminuza y’u Rwanda rimenyesha amashami yayo yose ari mu Mujyi wa Kigali ko muri iki gihe amasomo n’ibindi bikorwa byose bizaba bikorwa hifashishijwe iya kure.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 21 yagize iti “Turabamenyesha ko kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 28 Nzeri 2025, hazabaho impinduka ku bikorwa by’amasomo muri icyo gihe.”

Biteganyijwe ko ibikorwa byose byo kwigisha, kwiga n’amasuzuma ku banyeshuri mu mashami yose aherereye ndetse n’akorera i Kigali, bizakorwa hifashishijwe iya Kure (online) mu gihe cyose cy’iryo rushanwa.

Abayobozi n’abatanga serivisi zitandukanye bazakomeza gukorera ‘online’ mu gihe cy’iryo rushanwa, uretse abahawe inshingano zo gutanga serivisi z’ingenzi nk’uko byagenwe n’ubuyobozi.

Kaminuza y’u Rwanda yashyize amasomo ‘online’ mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages