Ibi biganiro bizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti "Twagure udushya dushingiye ku bushakashatsi, duteze imbere u Rwanda na Afurika" bizamara iminsi itatu ku wa 8-10 Ugushyingo 2023.

Byateguwe mu buryo bwahuriranye n'icyumweru cyahariwe kwihangira imirimo ‘Rwanda Global Entrepreneurship Week’ (GEW).

Ibi biganiro biri guhuza inzobere mu guhanga udushya, abashakashatsi ku rwego rwa Kaminuza, abikorera baturutse hiryo no hino ku Isi baganira ku mahirwe, imbogamizi n’icyakorwa ngo u Rwanda na Afurika birusheho gutera imbere mu guhanga udushya.

Ni ibiganiro bihuje abasaga 250 muri Kigali Exhibition and Conference Village, ahahoze hitwa Camp Kigali.

Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Eng. Pascal Gatabazi, yashimye iki gikorwa avuga ko nka Mineduc igiye gukomeza kongera imbaraga muri gahunda yo guhanga udushya guhera ku bakiri bato.

Ati “Ni ibintu byiza cyane kuri Kaminuza y’u Rwanda gukora ubushakashatsi no guhanga udushya, ni ibintu Minisiteri y’Uburezi iha agaciro kanini, ni ugufasha abakiri bato uburyo bwo gufunguka mu bitekerezo bityo bagahanga udushya. Uko gahunda y’uburezi iteye ubundi umwana yagakwiye gutangira gukora ubushakashatsi akiri muto si ngombwa ngo abe ageze muri kaminuza.”

“Uruhare rwa Kaminuza rurakomeye, buriya iba ishinzwe ibintu nka bitatu birimo kwigisha bisanzwe, gukora ubushakashatsi no gutanga umusanzu muri sosiyete .”

Umuyobozi wungirije muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ndikumana Raymond, avuga ko uko ibikorwa by’ubushakashatsi byiyongereye biri kurushaho gutanga umusaruro.

Yagize ati “Ubushakashatsi muri Kaminuza bukorwa mu bice bitandukanye haba mu bumenyi n’ikoranabuhanga, ubuganga, ubuhinzi ndetse n’ibijyanye n’ubukungu , ugereranyije no mu myaka yashize byariyongeye ku buryo bufatika kandi mu bice byose.”

Yavuze ko iki cyumweru cyateguwe mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu byagezweho bivuye mu bushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri , bugashyirwa mu bikorwa.

Yakomeje ati “Iki cyumweru cyahariwe udushya ni ukugira ngo twerekane bwa bushakashatsi icyo bwabyaye mu buryo bufatika, hari abari gukora ku biryo by’amatungo bidahenze cyane, hari abakoze ibijyanye n’umuriro w’amashanyarazi ku buryo byagezwa ku muturage ku giciro gito, hari uburyo bwo kubyaza umusaruro imyanda tubona ku buryo ishobora kubyazwamo ibicanwa.”

Kaminuza y'u Rwanda igiye kongera uburyo abanyeshuri babona umwanya wo gushyira mu ngiro ibyo bize, ubushakashatsi bukava mu bitabo bukajya mu bikorwa abaturage bakeneye.

Binyuze mu bafatanyabikorwa ba Kaminuza y'u Rwanda, ibikorwa byo guhanga udushya bivuye mu bushakashatsi, UR yakiriye hagati ya miliyari 2 Frw na miliyari 5 Frw avuye kuri miliyoni 700Frw yari isanzwe babona.

Umwe mu banyeshuri witabiriye iki gikorwa, Tuyishime Gratien, yemeza ko uyu ari umwanya mwiza wo kwihugura ku bikorwa bagenzi babo bagezeho bikabafasha gutinyuka no kubaka ibyabo bishya.

Ati “Hano tuba turi kumwe n’inzobere mu guhanga udushya, ni umunsi wo guhabwa amakuru mashya ukareba uko abandi babigenza no kubigiraho ku buryo ejo bundi natwe dushobora kuba twagira icyo dukora cyahindura ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi.”

Icyumweru cyo guhanga udushya muri Kaminuza y’u Rwanda kigamije kugera ku ntego zitandukanye zirimo kureshya abafatanyabikorwa n’abiyemeje guteza imbere udushya, kurebera hamwe amahirwe n’ibibazo bikibangamiye iterambere ry’ihanga ry’udushya hagamijwe ko guhanga udushya byagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda n’irya Afurika.

Ni n’ umwanya wo kugaragaza uruhare rukomeye rw’amashuri makuru mu kurera igisekuru gishya cy’abahanga udushya b’ejo hazaza.

Icyumweru cyo guhanga udushya muri Kaminuza y'u Rwanda cyahujwe n’icyahariwe kwihangira imirimo ‘Rwanda Global Entrepreneurship Week’ (GEW)
Icyumweru cyo guhanga udushya muri Kaminuza y'u Rwanda cyahujwe n’icyahariwe kwihangira imirimo ‘Rwanda Global Entrepreneurship Week’ (GEW)
Ibi biganiro biri guhuza inzobere mu guhanga udushya, abashakashatsi ku rwego rwa Kaminuza n'abikorera baganira ku mahirwe, imbogamizi n’icyakorwa ngo u Rwanda na Afurika byiteze imbere
Ibi biganiro biri guhuza inzobere mu guhanga udushya, abashakashatsi ku rwego rwa Kaminuza n'abikorera baganira ku mahirwe, imbogamizi n’icyakorwa ngo u Rwanda na Afurika byiteze imbere
Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Eng. Pascal Gatabazi, yashimye iki gikorwa avuga ko bagiye kongera imbaraga muri gahunda yo guhanga udushya guhera ku bakiri bato
Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Eng. Pascal Gatabazi, yashimye iki gikorwa avuga ko bagiye kongera imbaraga muri gahunda yo guhanga udushya guhera ku bakiri bato
Abanyeshuri ba Kaminuza y' u Rwanda bitabiriye ibi biganiro bavuga ko bizarushaho kubategura mu mutwe no kwigira kuri bagenzi babo babashije guhanga udushya
Abanyeshuri ba Kaminuza y' u Rwanda bitabiriye ibi biganiro bavuga ko bizarushaho kubategura mu mutwe no kwigira kuri bagenzi babo babashije guhanga udushya
Iki cyumweru cyateguwe mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu byagezweho bivuye mu bushakashatsi bw’abanyeshuri bwabashije gushyirwa mu bikorwa
Iki cyumweru cyateguwe mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu byagezweho bivuye mu bushakashatsi bw’abanyeshuri bwabashije gushyirwa mu bikorwa
Kaminuza y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe guhanga udushya kiri kuba ku nshuro ya kabiri
Kaminuza y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe guhanga udushya kiri kuba ku nshuro ya kabiri
Uwiringiye Lucien yakoze imbabura icomekwa ku mashanyarazi ndetse ifite na bateri yayo ikoresha amakara yakozwe mu myanda itandukanye
Uwiringiye Lucien yakoze imbabura icomekwa ku mashanyarazi ndetse ifite na bateri yayo ikoresha amakara yakozwe mu myanda itandukanye