Ni imirimo yatangiriye mu Ishami rya Huye ryarangwagamo umubare munini w’inzu zisakaje amabati yo muri ubu bwoko.

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ibinyujije kuri twitter yavuze ko aya mabati azakurwaho ari k’ubuso bwa metero kare ibihumbi 38.

Amabati ya Asbestos yafatwaga nk’ayahendutse ku Isi, yatangiye kubakishwa mu Rwanda mu myaka yo hambere akaba yari yiganje ku nyubako za Leta n’iz’amadini n’amatorero.

Kuva Leta y’u Rwanda yamenya ko iryo sakaro ryamaze abaturage bo mu bihugu bikize nka Canada ribatera kanseri, yahise itangira urugamba rwo kuyirwanya binyuze mu kuyasimbuza.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra), yemeza ko amafaranga yari akenewe mu bikorwa byo gukura amabati ya ‘Asbestos’, ku nyubako zose za leta yabonetse, ku buryo uyu mwaka wa 2020 uzasiga iki gikorwa cyararangiye.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver, aheruka kubwira itangazamakuru ko uyu mwaka [2020], uzasiga inyubako zose za leta zikuweho amabati ya asbestos, kuko ingengo y’imari yose bisaba yabonetse ndetse iki gikorwa kikaba gikomeje gukorwa n’inkeragutabara.

Ati “Ubu amafaranga yarabonetse, ni ukugira ngo turebe ko umwaka ujya kurangira izo Asbestos zose zisigaye ku nzu zose za leta zarangiye… Gahunda ihari ni uko Inkeragutabara zirimo kuyikuraho kugira ngo zishobore kuba zayirangiza uyu mwaka utararangira byanze bikunze. Kugeza mu kwezi kwa 12 nibura nta mabati n’amwe ya asbestos tukibona”.

Minisitiri Gatete yavuze kandi ko barimo gukorana n’abikorera bafite inzu zifite asbestos kugira ngo nabo bazikureho.

Muri Kamena umwaka ushize, Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangaje ko Asbestos imaze kuvanwa ku nzu ya Leta yose ari 57%, isigaye ari 43% igomba kuvanwaho. Ku bantu bikorera zari zimaze kuvanwaho ku kigero cya 66%, ubwo izari zisigaye nazo zikeneye kuvanwaho.

Icyo gihe hari hakenewe ingengo y’imari ingana na miliyari zigera kuri 4.3Frw kugira ngo ikibazo gikemuke burundu. Aya mafaranga akaba yarabonetse nk’uko Mininfra ibitangaza.

UR yahereye muri koleji ya Huye ikura ku nyubako zayo amabati ya Asbestos
UR yahereye muri koleji ya Huye ikura ku nyubako zayo amabati ya Asbestos
U Rwanda rumaze imyaka 10 rutangiye gahunda yo gusimbuza amabati ya Asbestos
U Rwanda rumaze imyaka 10 rutangiye gahunda yo gusimbuza amabati ya Asbestos