00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yiyemeza gukomeza gutanga uburezi buzira amacakubiri

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 24 June 2023 saa 07:31
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Gikondo, yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo abari abakozi n’abanyeshuri bayo ikitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali aho iri shami rikorera, kuri uyu wa 23 Kamena 2023.

Cyitabiriwe na Depite Depite Nirere Marie Thérèse; Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Kayihura; Uwahagarariye Ibuka, Pascal Ndayambaje, abayobozi bahagarariye inzego za leta zirimo iz’umutekano, abarimu n’abanyeshuri ba UR Gikondo, abahagarariye imiryango y’abibukwa bari abakozi n’abanyeshuri b’iyi kaminuza bishwe, n’abandi baje kwifatanya na bo.

Mu kiganiro gikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyatanzwe n’umwarimu akaba n’ umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Masabo François; yavuze ku mateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside ndetse no mu gihe yakorwaga, avuga uko yakoranwe ubugome bukabije.

Ati ‘‘Ni jenoside yakozwe mu gihe gito cyane kandi yica abantu benshi cyane. Abiga amateka rero ya jenoside hirya no hino mu gihugu, basanga n’uburyo yakozwe buri wese yarageragezaga gutekereza ubugome ashobora gukorera abantu. Abana bagakubitwa ku nkuta, abagore batwite bakabasatura inda bakabakuramo uri mu nda’’.

Prof. Masabo yavuze n’ukuntu interahamwe zashyiraga ku ruhande abagore n’abakobwa, zigaha amategeko abajya kubasambanya ko babajyana bakabamarana iminsi nk’ibiri cyangwa itatu bakabagarura kuko nyuma yo gusambanywa bagomba kwicwa.

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Gikondo, Gloriose Uwimpuhwe warokokeye jenoside muri ako gace, yatanze ubuhamya bw’ukuntu Abatutsi batotejwe kuva na cyera.

Mu 1974 yari afite imyaka itandatu yiga mu Ishuri rya Mburabuturo mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, yavuze uko no muri icyo gihe abana b’Abatutsi batotezwaga mu mashuri.

Ati ‘‘Mu ishuri baraduhagurukije nk’uko mumaze kubimenya n’abatari babizi y’uko bahagurutsaga abanyeshuri bakabashyira mu matsinda bakurikije amoko y’Abahutu n’Abatutsi’’.

Uwimpuhwe akomeza agira ati ‘‘Baraduhagurukije rero, njyewe bavuze ngo Abahutu nibajye imbere Abatutsi bajye inyuma, njyewe nigira imbere kubera ko numvaga ari ho hajya abana beza, abahanga, abumvira, abashimwa, njewe nkurikira abagiye imbere noneho umwarimukazi watwigishaga araza ankurura amfashe ku rutugu, afashe agakanzu aranjyana ansindagira mu nguni bashyiragamo imikubuzo’’.

Mu buhamya bwa Uwimpuhwe yakomoje ku kuba ashengurwa no kuba mu bavandimwe be n’ababyeyi bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza ubu nta n’umwe arabona ngo amushyingure mu cyubahiro.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didas Kayihura; yashimye umutima ukomeye wagizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashima n’abakomeje amashuri nyuma yayo bibagoye ariko ubu bakaba baravuyemo abagabo n’abagore bari kubaka u Rwanda.

Ati ‘‘Icyo gihe umwaka w’amashuri wararangiraga abandi bagataha, abandi bakabura aho bataha. Noheho ugasanga abayobozi barimo kurwana no kugira ngo bashakishe uburyo bamwe basigara aho, bagashakisha n’uburyo bazabaho’’.

Dr. Kayihura yaboneyeho kwibutsa abitabiriye iki gikorwa ko mu gihe cy’ubuyobozi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarimu bigishaga inyigisho zirimo amacakubiri, yibutsa ko ubu abarimu barimo n’aba Kaminuza y’u Rwanda bafite inshingano zo gutanga uburezi butarangwamo amacakubiri.

UR yibutse abari abakozi n'abanyeshuri bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Prof. Masabo François yavuze ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranwe ubunyamaswa kandi ikambura ubuzima benshi mu gihe gito
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Didas Kayihura yibukije urubyiruko ko ari u Rwanda rw'ejo, abasaba kumenya amateka y'igihugu kugira ngo azabafashe kukiyobora neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages