Kaminuza ya Coventry yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Kaminuza ya Afurika y’Imiyoborere (African Leadership University) n’Ishyirahamwe ry’Abacuruzi b’Abanyaburayi bakorera mu Rwanda (EBCR).
Aya masezerano agamije gufasha abanyeshuri bo mu Bwongereza, Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.
Nk’amasezerano hagati ya Coventry University na Rwanda Polytechnic agamije guteza imbere impano mu banyeshuri biga muri kaminuza no muri porogaramu zitandukanye bigishwamo.
Mu byo bazafatanya hashobora kubamo guhuza cyangwa gusangira amahirwe yo guterwa inkunga, ibintu bishobora gufasha mu guhanahana abakozi n’abanyeshuri no gutegura ibikorwa bitandukanye birimo ingendoshuri, amahugurwa no kwigisha by’igihe gito.
Binyuze muri ubwo bufatanye kandi itsinda rihuriweho n’impande zombi rizita cyane ku kugaragaza icyuho cy’ubumenyi kiri mu Karere no kugenzura porogaramu zashyirwa mu bikorwa mu gukemura icyo kibazo cyangwa gukuraho icyo cyuho.
Ku ruhande rw’amasezerano hagati ya Kaminuza ya Conventry n’Ihuriro ry’Abacuruzi b’Abanyaburayi bakorera mu Rwanda (EBCR) na Kaminuza y’Afurika y’Imiyoborere (ALU) agamije gushaka amahirwe y’imenyerezamwuga no gushakira akazi abanyeshuri barangiza mu bigo by’abo bacuruzi barigize.
EBCR kugeza ubu ni ihuriro rigizwe n’ibigo 150, abashoramari, abacuruzi, ba rwiyemezamirimo ndetse n’imiryango itandukanye y’Abanyaburayi bakorera mu Rwanda mu gihe Kaminuza ya ALU yashyiriweho kwigisha ab’ikiragano gishya uko bashobora kuba abayobozi beza, kwihangira imirimo no guhanga udushya.
Umuyobozi wa Rwanda Coventry University Africa Hub, Prof. Silas Lwakabamba, yongeye gushimangira ko intego iyi Kaminuza yafunguye ishami mu Rwanda igamije guteza imbere imikoranire, ubushakashatsi no kwimakaza imikorere myiza muri Afurika.
Ati “Amasezerano y’ubufatanye n’ibigo nka Rwanda Polytechnic, EBCR na Kaminuza ya ALU bizafungura amahirwe menshi ku bakozi n’abanyeshuri mu gushaka igisubizo mu kuziba icyuho cy’ubumenyi bwafasha kuzamura ubukungu bw’Akarere.”
Yunzemo ati “Iyi Kaminuza ifite intego yo gutanga abanyeshuri bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, bafite uguhangana mu rwego rwo kuzamura imiryango n’uduce bakomokamo kandi ubufatanye n’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro buzabidufashamo.”
Kaminuza ya Coventry yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2021 ariko mu gihe rwakiraga Inama y’Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, CHOGM, mu 2022 ni bwo hafunguwe ku mugaragaro Rwanda Coventry University Africa Hub, yiyongereye ku mahirwe Abanyarwanda bashobora kubyaza umusaruro mu bijyanye n’uburezi.
Iki kigo cyahise gisinyana amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye mu Rwanda birimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Kaminuza y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima, ATL ishinzwe iby’indege na Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG).
Rwanda Coventry University Africa Hub ishinzwe guhuza ibikorwa bya Coventry University muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara ntiyigisha cyangwa ngo ikore ubushakashatsi.
Icyo ikora ni uguhuza za Guverinoma, inganda, za Kaminuza, ibigo by’ubushakashatsi n’abikorera mu kubafasha mu buryo butandukanye bugamije gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari.
Urebye imikoranire hagati yayo na Kaminuza, hubakwa ubufatanye mu burezi aho abanyeshuri bashora kwigira aho bari cyangwa bakajyanwa muri Kaminuza ya Coventry, kimwe no guhugurwa mu nzego zitandukanye.
Aba banyeshuri iyo barangije bahabwa impamyabumenyi ebyiri zirimo iya Kaminuza bigamo n’iya Kaminuza ya Coventry iri ku rwego mpuzamahanga.
Kaminuza ya Coventry iri ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubushakashatsi kandi butanga impinduka mu mibereho y’abaturage, ishaka abafatanyabikorwa ku mishinga nk’iy’ubushakashatsi mu nzego zinyuranye nk’ubuvuzi, ibidukikije, ubuhinzi cyangwa ubumenyi n’ikoranabuhanga, bakabahuza n’abahanga bo muri Coventry University.



Ibitekerezo 0