Ni ku nshuro ya karindwi Kaminuza ya Kigali igiye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bayo basoje amasomo, mu muhango uzaba ku wa Gatanu tariki 3 werurwe 2023 mu Intare Conference Arena.
Uyu muhango ugiye kuba nyuma y’uko iyi kaminuza yakiriye abayobozi bashya, Umuyobozi mukuru Prof David Karungu Wangombe n’Umuyobozi wungirije, Prof. Felix Maringe.
Iyi kaminuza igiye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bari mu mashami atandukanye arimo Uburezi (Education) , Ubukungu n’Ubucuruzi (Business and Economic), Amategeko (Law) n’Ikoranabuhanga (Computer information technology).
Mu kiganiro Umuyobozi mushya wa kaminuza ya Kigali, Prof. David Karungu Wangombe yagiranye na IGIHE, yavuze ko aba banyeshuri bahawe impamba ihagije mu bikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ati "Twarabateguye bihagije mu rugendo bafite ruri imbere no kumenya Isi iri hano hanze. Ntabwo batsinze ibizamini gusa, ahubwo bahawe n’impamba y’inama zivuye mu barimu n’abayobozi babo, z’uburyo bakwiye kwitwara nk’umuturage mwiza ukunda igihugu no kugiteza imbere."
Prof. Wangombe yahawe inshingano zo kuyobora iyi kaminuza kuva ku wa 1 Werurwe 2023, asimbuye Prof Robert O. Rugimbana.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Felix Maringe, yatangaje ko yishimira ko abanyeshuri bize muri iyi kaminuza, usanga bari ku isonga ku isoko ry’umurimo.
Ati "Kaminuza ya Kigali izwiho gutanga uburezi bufite ireme, ndetse ikaba ari imwe muri kaminuza z’icyitegererezo mu Rwanda, iri ku mwanya wa kane ku rwego rw’igihugu, ni ibintu twishimira kandi dutewe ishema nabyo nk’abayobozi bashya."
"Tunezezwa no kubona bimwe mu bigo bya Leta ndetse n’ibyigenga biza gushaka abanyeshuri bafite impano muri iyi kaminuza na mbere y’uko basoza amashuri yabo, bigashimangira ubumenyi bahabwa."
Prof. Felix Maringe yakomeje avuga ko uwifuza wese kwiga muri Kaminuza ya Kigali azaba ahisemo kaminuza nziza, itanga ubumenyi buhambaye ku banyeshuri bayo n’ubufasha bwose bukenewe mu gihe cy’amasomo na nyuma yayo.
Kaminuza ya Kigali yatangiye gukora mu 2013, kuri ubu ifite ishami muri Kigali riherereye ku Kacyiru, n’irindi mu mujyi wa Musanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!