Uyu muganda wabereye mu Kagari ka Rugando mu Mudugudu wa Gasasa, abanyeshuri n’abayobozi ba Kaminuza bifatanyije n’abaturage mu bikorwa byiganjemo gukora isuku no guharura ibihuru.
Nyuma y’Umuganda, ubuyobozi bwa Kaminuza bwifatanyije n’abaturage muri gahunda yo gutangiza ibimina bishingiye ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza yatangijwe mu Murenge wa Kimihurura.
Ubu buryo bwatangijwe bugamije korohereza abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza bitabagoye. Aha ni naho Kaminuza ya Kigali yahise itanga inkunga yayo yo kwishyurira abatishoboye bagera kuri 566.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh, yagaragaje ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage muri gahunda za Leta.
Yagaragaje kandi ko byakozwe mu gutoza umuco abanyeshuri bigisha, Abanyarwanda n’abanyamahanga wo gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.
Ati “Turabizi neza ko Abanyarwanda bakwiye kubaho neza, bakivuza kandi abaturage babayeho neza ni abashobora kubafasha kwivuza. Nka Kaminuza rero dufite uruhare, nibyo turera abana b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga tubaha uburere burimo no gufasha abatishoboye.”
Yakomeje ati “Twabafashije kugira ngo bifashe nabo. Twabafashije tubereka ko iyo ufite ikintu ufasha mugenzi wawe kwiteza imbere kugira ngo nawe abashe kukigeraho.”
Yavuze ko Kaminuza ya Kigali izakomeza gufatanya ibikorwa n’abaturage mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho yabo.
Umuyobozi w’Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali, Ngabirano Ivan, yagaragaje ko igikorwa cyo gufatanya n’abaturage Umuganda bibubakamo kwiyumvamo kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwa by’iterambere byagezweho.
Yavuze ko nk’urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu kubungabuhanga ibyagezweho no gufatanya mu kubaka u Rwanda rwifuzwa binyuze mu kwirinda ibiyobyabwenge, kumvira impanuro z’abakuru no gukunda umurimo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo n’imyubakire, Dr Mpabwanamaguru Mérard, yashimye uruhare rwa Kaminuza ya Kigali yiyemeje gufasha abatishoboye mu kubona ubwisungane mu kwivuza.
Ati “Buriya nta kintu cyiza nko guhabwa ubushobozi bwo kubona ubuvuzi, utari ubufite. Iyo umuntu ari muzima abasha kugira ibyo yikorera, bivuze ko kumuha ubufasha bwa mituweli ari intangiriro yo kumuha ubuzima buzira umuze ndetse abashe no gukora ngo afashe umuryango we.”
Yasabye abaturage b’Umujyi wa Kigali muri rusange kurushaho kwitabira itangwa rya mituweli na serivisi zitandukanye za Leta zirimo nko kwimakaza isuku, gutera ibiti n’izindi.
Kugeza ubu uturere tw’Umujyi wa Kigali nitwo tuza inyuma ku gutanga ubwisungane mu kwivuza, ibintu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko biteye isoni.
Umwali yavuze ko bamaze kubona aho ikibazo kiri kandi biteguye kubihindura ngo abaturage babashe kubaho bafite ubwisungane mu kwivuza.
















Ibitekerezo 0