Kuri uyu wa 1 Kamena 2018, abo muri iyi kaminuza bakoze urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyicaro cya Kaminuza ya Kigali ku Kacyiru, rugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi , bashyira indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri isaga ibihumbi 250 ihashyinguye.
Umukozi ushinzwe gahunda z’inyigisho kuri Jenoside muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Ayinkamiye Benoitte, yabasabye gukora ubushakashatsi no kwandika amateka.
Ati “Dushishikariza n’urubyiruko kugira uruhare mu kwandika kuri Jenoside, mu kuyikoraho ubushakashatsi bwimbitse. Dukangurira urubyiruko gukomeza kugaragaza ukuri kuri Jenoside, cyane cyane ko hari n’ababa bashaka kugoreka ayo mateka.”
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’abashinze Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh, yibukije ko Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamera, aho abishe bari bafite ubugome burenze ubw’inyamaswa z’inkazi, bikaba bisaba ko ko yakumirwa ntizongere ukundi.
A ti “Nk’urubyiruko twaje aha kugira ngo tubereke ibyabaye babyumve ariko no kubakangurira kugira ngo nk’u Rwanda rw’ejo bazakumire amahano nk’aya atazongera kuba mu gihug cyacu, cyane cyane nk’abantu bize, bajijutse, bazi ikiremwamuntu, ntibikwiriye ko umwe muri bo yakora ibintu nk’ibi.”
Iyi kaminuza yakoze ibikorwa bitandukanye bigamije gushyigikira abarokotse jenoside bafite ibibazo.
Kaminuza ya Kigali ifite imiryango 13 ifashwa na FARG ikurikirana, irimo abana 12 batishoboye izarihirira amacumbi mu gihe cy’amezi atandatu; yanafashije abana batandatu bari bafite amasomo 25 bagombaga gusubiramo batanze arenga miliyoni, ibemerera kuyasubiriramo ku buntu; abasaga 200 bagombaga kwishyuzwa miliyoni 30 Frw ajyanye no kwandika no gutunganya igitabo bayakuriweho, yanemeye kubishyurira miliyoni esheshatu z’imyambaro bambara basoje amasomo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO