Dr. Vince Sinining yatangaje ko yishimiye inshingano nshya yahawe kandi ko yiteguye gukomeza guteza imbere iyi Kaminuza mu Rwanda afatanyije n'itsinda bazaba bakorana.

Yagize ati “ Ndashimira umuyobozi mukuru (Chancellor) Dr. Rajan Chopra wangiriye icyizere cyo kunshyira kuri uyu mwanya muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi imaze gutera imbere mu gutanga amasomo n’ubumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “ Nishimiye bikomeye gukorana n’itsinda riyobowe na Dr. Varun Gupta, mu bufatanye bwo kuzamura Kaminuza ya Mahatma Gandhi ishami ry’u Rwanda no hanze yarwo.”

Dr. Vince Sinining wishimiye gutura muri Kigali yatangaje ko azaharanira gushyira mu bikorwa no gushyigikira gahunda ya leta.

Yagize ati “ Nishimiye gutura mu mujyi wa Kigali ndetse no gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere Abanyarwanda binyuze mu burambe mfite mu gutanga ubumenyi buhindura imibereho rusange ndetse n’ubukungu bw’abenegihugu.”

Umuyobozi wa Kaminuza ya Mahatma Gandhi mu Rwanda, Dr. Varun Gupta yahaye ikaze Dr. Sinining ndetse ashimangira ko afite ubunararibonye mu burezi, imiyoborere, ubushakashatsi ndetse n’iterambere rirambye bizamufasha gutanga uburere bwiza mu rubyiruko ruzavamo abayobozi b’ejo hazaza mu gihugu ndetse no mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Yagize ati “ Dr. Sinining yahoze mu banyamuryango ba Kaminuza ya Mahatma Gandhi, yakoze mu ishami rigenzura abarangije Kaminuza, yakoze mu burezi mu myaka 30 ishize ndetse afite uburambe mu miyoborere yakuye mu miryango idaharanira inyungu ndetse n’iyigenga yakozemo.”

Dr. Sinining afite uburambe bw’imyaka irenga 27 muri gahunda z’uburezi butangwa muri Kaminuza. Yamaze imyaka 17 yigisha mu mashuri yisumbuye, ndetse na Kaminuza muri Amerika, n'indi myaka icyenda akora akazi yigisha mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya n'ahandi.

Dr. Sinining kandi yamaze imyaka 10 akora nk’umujyanama mukuru w’iterambere rirambye mu guhitamo ibihugu by’ibinyamuryango mu muryango w’Abibumbye , ndetse akorana bya hafi n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Kuri ubu ari kwandika igitabo gishya ku bijyanye n’imikorere ndetse n’imibanire hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu muryango w’Abibumbye.

Dr. Varun Gupta yatangaje ko afitiye icyizere Dr. Sinining nk’umuyobozi mushya azafasha kuzamura urwego rw’imyigire mu banyeshuri ba Kaminuza ya Mahatma Gandhi no kongera ubumenyingiro bahabwa.

Dr. Vince Sinining yagizwe umuyobozi ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi
Dr. Vince Sinining yagizwe umuyobozi ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi