Imurikwa ry’iki gitabo riteganyijwe ku wa 10 Gashyantare 2023, mu muhango uzitabirwa n’abarimo Senateri Prof. Kanyarukiga Ephrem uzaba ari umushyitsi mukuru.
Kuri uyu munsi kandi biteganyijwe ko Kaminuza ya Mount Kenya izatangaza ku mugaragaro amazina azahabwa hoteli yayo izifashishwa mu kwigisha abiga ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteri.
Iki gitabo kigaruka ku ntambwe ku yindi y’urugendo rwa Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, gikubiyemo ibitekerezo by’Abanyarwanda n’Abanya-Kenya ndetse n’inshuti za Kaminuza ubwayo.
Iki gitabo kandi gikubiyemo amateka y’uburyo Kaminuza yatangiye ikorera ahantu hato mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ikaza gufungura ikigo kigari muri Kicukiro.
Uretse amateka ya Kaminuza ariko iki gitabo kinarimo amateka y’uwayishinze, Prof. Simon Gicharu, ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye, uko yafashijwe n'umwarimu w’Umunyarwanda ari nabyo byamubibyemo imbuto yo kugira uruhare mu burezi bw’u Rwanda.
Nyuma yo gusoza Kaminuza, Prof Gicharu yagiye mu Bwongereza kuri buruse y’iki gihugu.
Ubwo yari muri iki gihugu yakomeje kwitegereza uburyo Abanyafurika bifuza no kubona uburezi bufite ireme mu mashuri makuru ariko inzozi zabo zikamarwa n’ikiguzi kiri hejuru cy’uburezi.
Nk’umwarimu watojwe yigiriye inama yo kugira icyo abikoraho. Ibyo byatumye atangiza ishuri muri Kenya mu 1996 ari ryo ryaje gukura rikabyara Kaminuza ya Mount Kenya.
Kugeza ubu iyi Kaminuza niyo nini muri Afurika y’Iburasirazuba ikagira n’ishami mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, Prof Edwin Odhuno yavuze ko iki gitabo kigaragaza ibikorwa by’ingenzi bya Kaminuza.
Ati “Iki gitabo kizaba cyiza mu kugisoma. Kizazamura ubumenyi kuri rubanda, kibe umuyobozi mwiza mu masomero atandukanye, n’ibigo by’amashuri.”
Uwashinze iyi kaminuza, Gicharu yavuze ko amashuri makuru na kaminuza bifite inshingano zo kugaragaza amateka yabyo ku kiragano cy’ahazaza.
Ati “Twizera ko iki gitabo kizaza ari igice cya mbere ariko kizakomeza kugenda kivugururwa bitari ukuvuga gusa amateka ya Kaminuza ahubwo no kugaragaza ubwiza bw’igihugu nk’u Rwanda.”



Ibitekerezo 0