00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Mount Kenya yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 15 June 2019 saa 08:15
Yasuwe :

Abayobozi n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Mount Kenya, ishami ry’u Rwanda, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza gukomeza kubaka ubuzima bwabo no kubaka umuryango nyarwanda.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof Edwin Odhuno, yavuze ko hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ariko kuyibuka bihoraho kuko ari ukwiyemeza ko itazongera ukundi.

Ati “Buri gihe iyo twibuka tuza imbere y’amateka yacu tukongera kwiga kubana na yo kandi ibi bitwibutsa ko Jenoside itagomba kongera kuba ukundi”.

Yongeyeho ko kandi ari ngombwa gukomeza kwiyubaka nk’abanyarwanda nyuma y’ibyabaye.

Ati “Tugomba gukomeza kubaka ubuzima bwacu ariko tunubaka umuryango nyarwanda”.

Muri iki gikorwa kandi hatangiwemo ubuhamya buvuga ku nzira y’umusaraba abatutsi banyuzemo ariko bunagaruka ku rwego bamaze kugeraho biyubaka ndetse banubaka igihugu.

Kagoyire umwe mu barokokeye ahitwaga muri ETO Kicukiro, yavuze ukuntu gutoteza abatutsi byatangiye kandi bikinjizwa no mu bana na mbere yuko na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishyirwa mu bikorwa

Ati “Habayeho ikintu cyo gutotezwa cyane nk’aho twagendaga mu muhanda abana bagenzi bacu bakatubwira ngo mwebwe muri abatutsi. Nari mfite musaza wanjye iyo twajyaga gutashya abana baradukubitaga ubundi bakamukurura izuru ngo ni umututsi”.

Kagoyire kandi yagarutse ku buryo amahanga yabatereranye aho bari bahungiye muri Eto Kicukiro, anashimira ingabo zari iza FPR zabarokoye, zikavura n’abari bakomeretse cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yakomeje abarokotse Jenoside ndetse anibutsa inshingano za kaminuza zafasha u Rwanda mu bibazo byo guhangana n’abapfobya Jenoside.

Ati “Kaminuza mu nshingano zayo harimo ubushakashatsi, hano rero nka kaminuza niba twibuka turavanamo iki?. Niyo mpamvu yansabye ko nka kaminuza tuza gufatanya na CNLG n’izindi nzego za leta urugamba rwo kurwana n’abahakana n’abapfobya Jenoside”.

Depite Bugingo Emmanuel wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yibukije uruhare urubyiruko rugomba kugira mu kuvuguruza abapfobya Jenoside cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Ati “Tugomba kuvuguruza ibinyura ku mbuga nkoranyambaga bivuga amateka agoretse y’u Rwanda. Nimwe mugomba kubikora ndetse no mu bushakashatsi mukora nimwumve ko n’ibijyana n’ukuri kuri Jenoside mukwiriye kubimenya”.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya, bwasezeranyije ko nka kaminuza buzakomeza kugira uruhare mu iterambere no gukira ibikomere kw’abanyarwanda bose.

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Mount Kenya bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ishimwe Daniel uhagarariye umuryango w'abanyeshuli barokotse Jenoside muri Mount Kenya (ibumoso), Prof. Edwin (hagati) na Depite Bugingo Emmanuel bunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof Edwin ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango wo kwibuka
Rukebanuka Adalbert yavuze ko Kaminuza igomba kugira uruhare mu gukora ubushakashatsi bunyomoza abapfobya Jenoside
Depite Bugingo yasabye urubyiruko kunyomoza abahakana n'abapfobya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages