00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Mount Kenya yikubise akanyafu ku byatumye ikemangwa

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 5 September 2015 saa 01:07
Yasuwe :

Kaminuza ya Mount Kenya (MKU), ishami rya Kigali yatangaje ko yakosoye amakosa yatumye amwe mu mashami na gahunda z’amasomo bihagarikwa n’Inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC).

Ibi byatangajwe ku itariki 4 Nzeli 2015 mu gikorwa cyo kumurikira aho umushinga w’inyubako iyi Kaminuza igiye kwimukiramo mu minsi ya vuba ugeze.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amashami ya MKU, Prof Evans Kerosi yavuze ko ari byo koko hari amwe mu masomo y’Ubumenyi yahagaritswe ariko ibyo basabwe bakaba baramaze kubikosora.

Yagize ati ”Hari amasomo basanze atujuje ibisabwa. Ubu ibyo twasabwa kongeramo twabyongeyemo. Dutegereje ko mu cyumweru gitaha HEC iza kureba uko bimeze ikaba yatwemerera gukomeza.”

Prof.Evans Kerosi na Dr mercyline Kamande

Kerosi avuga ko amasomo basabwe kongeramo, bazayigisha abanyeshuri ku buntu yaba abakiri kwiga cyangwa abarangije, ibi ariko bikazaturuka ku mwanzuro uzafatwa na HEC.

Ikindi kibazo iyi Kaminuza yagaragarijwe n’ikijyanye n’inyubako ariko na cyo yatangiye ku gikemura kuko imirimo y’inyubako yayo iherereye mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro irimbanyije ikazaba yarangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Umuyobozi wa MKU ishami rya Kigali, Dr.Merycyline Kamande yagize ati: ”Imirimo yo kubaka igeze kure, twizeye ko mu ntangiriro za 2016 nyuma yaho tuzaha umwanya ababishinzwe barebe niba yujuje ibisabwa. Izatangira kwigirwamo muri Gicurasi 2016.”

Kamande akomeza avuga ko icyo biyemeje ari ugutanga uburezi bufite ireme kandi bugatangirwa ahantu heza hisanzuye hafite n’ibyangombwa byose umunyeshuri akeneye ngo yige neza.

Iyi kaminuza izigishirizwamo amasomo yose yatangirwaga ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali yitezweho kuba Icyitegererezo mu mashuli y’Ubuvuzi mu Rwanda no mu karere, kuko izaba ifite laboratwari (laboratoire) zirenga umunani zifite ibikoresho bigezweho.

Imirimo y'ubwubatsi irarimbanyije
Ahazimurirwa MKU mu Karere ka Kicukiro

Mukaneza M.Ange
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages